Ntabwo nanga u Rwanda, Abanyarwanda n’abanye-Congo turi abavandimwe ibyatangajwe na Luvumbu

Feb 13, 2024 - 07:28
 0
Ntabwo nanga u Rwanda, Abanyarwanda n’abanye-Congo turi abavandimwe ibyatangajwe na Luvumbu
Luvumbu uherutse gukora ikimenyetso kigaragaza ubwicanyi bukomeje gukorerwa Abanye-congo amahanga acecetse

Ntabwo nanga u Rwanda, Abanyarwanda n’abanye-Congo turi abavandimwe ibyatangajwe na Luvumbu

Feb 13, 2024 - 07:28

Umunye-Congo Héritier Nzinga Luvumbu yasabye kudafatwa nk’umwanzi w’u Rwanda kubera imyitwarire aheruka kugaragaza, ashimangira ko Abanyarwanda n’abanye-Congo ari abavandimwe.

Luvumbu yabibwiye FERWAFA iheruka kumutumaho ngo asobanure iby’ikimenyetso aheruka gukora ubwo Rayon Sports akinira yakinaga na Police FC.

Luvumbu ni we wafunguye amazamu muri uyu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona, ku gitego cya Coup-Franc yatsinze ku munota wa 53 w’umukino.

Mu kwishimira icyo gitego yagaragaye yashyize intoki ebyiri muri nyiramivumbi yanapfutse umunwa we n’ikiganza.

Abanye-Congo barimo abakinnyi b’ikipe y’iki gihugu ndetse n’abaminisitiri bagize Guverinoma yacyo, bamaze iminsi bakora ibimenyetso nk’icyo Héritier Luvumbu yakoze, mu rwego rwo kwamagana amahanga bashinja kuruca akarumira ku bwicanyi bavuga ko u Rwanda rukomeje gukorera abanye-Congo.

Congo Kinshasa imaze igihe ishinja u Rwanda guha ubufasha umutwe wa M23 umaze igihe mu ntambara n’Ingabo zayo, gusa u Rwanda ruhakana guha ubufasha ubwo ari bwo bwose uyu mutwe kuri ubu usumbirije umujyi wa Goma.

Uriya mukinnyi ubwo yitabaga FERWAFA, yavuze ko ibyo yakoze bidakwiye guhuzwa n’impamvu za Politiki, ngo kuko ikimenyetso yakoze asanzwe agikora mu kwishimira ibitego.

Ati: "Njyewe iyi ’célébration’ nsanzwe nyikora kuko si ubwa mbere nyikoze, no kuri Marines narayikoze. Ntaho ihuriye n’ibya politiki muri kuvuga".

Yunzemo ati: "Ntibize guhuzwa no kuba nanga u Rwanda, kuko mpora mbivuga ko Abanyarwanda n’abanye-Congo turi abavandimwe".

Luvumbu yasabye ko ibyo yakoze bitahuzwa na Politiki, mu gihe Rayon Sports akinira iheruka gutangaza ko yitandukanyije n’imyitwarire mibi aheruka kugaragaza.

T. David I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 784 525 501