Nta kipe yo mu Rwanda ngishaka gukinira: Byiringiro lague yabohotse aravuga nyuma yo guhagarikwa muri Police Fc
Nta kipe yo mu Rwanda ngishaka gukinira: Byiringiro lague yabohotse aravuga nyuma yo guhagarikwa muri Police Fc
Umukinnyi wa Police Fc Byiringiro Lague yabohotse aravuga nyuma yo guhagarikwa igihe kitazwi mu kipe akinira ya Police Fc akomoza ku makipe yifuza gukinira.
Mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru kimwe cyo mu Rwanda kuwa 10 Gicurasi 2026, umukinnyi wa Ruhago Byiringiro lague ukinira kipe ya Police Fc yatangaje ko atacyifuza gukinira Ikipe ikina muri Shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda.
Abajijwe ku mpamvu nyamukuru ituma atagishaka gukina muri Ruhago y'u Rwanda lague yasobanuye ko abiterwa no kuba atabona umushahara mwiza uko abyifuza mu makipe yo muri iyi Shampiyona bityo akeneye amakipe yo hanze y'igihugu kuko ariyo ahemba Neza cyane.
Byiringiro lague yanakomoje ku mbogamizi abakinnyi bahura nazo mu makipe bakinira mu Rwanda avuga ko ihatse izindi ari uko uretse no kudahemba amafaranga menshi atanishyurira ku gihe cyakora we avuga ko kugeza ubu nta deni Ikipe ya Police Fc imufitiye.
Byiringiro Lague yatangaje ko atagishaka gukinira amakipe yo mu Rwanda
Kugeza ubu uyu mukinnyi ukina asatira ntabwo ari kugaragara mu bakinnyi Ikipe ye ya Police iri kwifashisha mu mikino ya Shampiyona bitewe n'ihagarikwa rye muri iyi kipe, amakuru akaba avuga ko yahagaritswe kubwo kutitabira neza imyitozo ntampamvu yatanze.
Ku kijyanye n'ikibazo cyo guhagarikwa mu Ikipe ye, Byiringiro Lague yavuze ko we abona yararenganye kuko kutagaragara mu kazi ke mu kipe yagiye abimenyesha abashinzwe ubuzima mu kipe ya Police Kandi ko bafite amakuru y'ubuzima bwe bwari butameze neza byatumye atanoza inshingano ze mu kipe ye.
Mu bindi yagarutseho, Byiringiro Lague yatangaje ko ubu afite amakipe bari kiganira ku kuba yayakinira mu gihe amasezerano afite mu kipe ya Police yaba arangiye harimo ayo hanze y'u Rwanda.
Lague abona mu Rwanda amakipe adahemba neza






