Nyagatare: Umugabo ari kurira ayo kwarika nyuma yuko umukozi we atorokanye umugore we akajya kumugira umugore

Sep 12, 2025 - 03:46
 0
Nyagatare: Umugabo ari kurira ayo kwarika nyuma yuko umukozi we atorokanye umugore we akajya kumugira umugore

Nyagatare: Umugabo ari kurira ayo kwarika nyuma yuko umukozi we atorokanye umugore we akajya kumugira umugore

Sep 12, 2025 - 03:46

Umusore w’imyaka 19 wakoraga akazi ko mu rugo yatorokanye Nyirabuja ajya kumugira umugore.

Ibi byabereye mu Karere ka Nyagatare Umurenge wa Ryimiyaga Akagali ka Ntoma, aho bivugwa ko umugore yataye urugo akajya kubana n’umusore witwa Tuyizere warusanzwe umukorera.

Umuturanyi waba avuga ko ari umbwa mbere babonye aya mahano aba Kuko bitari bisanzwe biba. 

Ati”Turi muri koma kubera ikibazo cyabaye Kuko nibwo bwa mbere nabibona, Nyirabuja yamwiyumvushijemo mbese ibye byabaye nk’ibya Potifari na Yozefu.”

Aya makuru Kandi yemezwa na Gaspard umugabo w’uyu mugore, avuga ko uwo musore yaje ari umwana muri urwo rugo nyuma akaza kumutwara umugore.

Ati”Yaje ataraba Umusore nukuri bitewe n’uturimo yamfashaga mu rugo mbona ni umwana mwiza,Nagiye kuvona nsanga yajyanye n’umugore wange.”

Umugore abajijwe kuri iki kibazo yamaganira kure ibyo kugirwa umugore n’uyu mukozi we, akavuga ko we yahukananye n’abana be umusore akaza kumusangayo.

Ati” Nta wari waranyibye Nge naritwaye, narimfitanye amakimbirane n’umugabo wange najyanye n’abana umukozi aza kunsangayo.”

Uyu Tuyisenge Angelique akomeza avuga ko ibivugwa ari amagambo.

Ati” Ibivugwa ni amagambo ni kumwe abantu bakubeshyera batanagufashe.”

Abaturage bo bavuga ko bari barabiteye imboni na mbere hose Kuko bajyaga banabibwira Umugabo ariko ntabyiteho.

Bakavuga ko ibivugwa n’uyu mugore ari ibinyoma Kuko babanaga mu nzu imwe abana nabo baba mu yabo,bagahamya aya makuru bashingira ko uyu musore yari yanze ko bajyana umugore avuga ko amutwitiye inda y’ukwezi.

Ubuyobozi bukimara kumenya aya makuru bwahise bwihutira kujya gutandukanya uyu musore n’uyu mugore.

Twizerimana Jean Cloude Umuyobozi w’Umudugudu wa Kubuye Aho aba bombi batuye yagize ati” Twarahageze dusanga abana n’umusore wari umukozi wo mu rugo babana nk’umugabo n’umugore,tubijyamo umugore avuga ko adashaka kuba muri urwo rugo.”

“Umugabo yagerageje gusaba imbabazi umugore arabyanga,nk’ubuyobozi tugiye gushaka uyu musore tumwumvishe ko uyu mugore ataruwe.”

Kugeza magingo aya umugore yemeye gusubira mu rugo mu gihe umukozi we yahise aburirwa irengero. 

BYIRINGIRO Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06