Nyamasheke: Biraye mu bigori bya Mudugudu barabirandura babikoramo umusaraba
Nyamasheke: Biraye mu bigori bya Mudugudu barabirandura babikoramo umusaraba
Mukandayisenga Esther, Umukuru w’Umudugudu wa Kabanda, Akagari ka Kinunga, Umurenge wa Nyabitekeri, Akarere ka Nyamasheke, atewe inkeke n’ubuzima bwe buri mu kaga kubera abagizi ba nabi bataramenyekana bakomeje kumurandurira imyaka, igikorwa cyatangiye mu myaka itatu ishize.
Yagaragaje impungenge nyuma y’uko asanze bongeye kwirara mu murima we w’ibigori bakabirandagura, imiba yabyo igakorwamo ikimenyetso cy’umusaraba kandi ikaba ibaye inshuro ya kane bikorwa guhera mu mwaka wa 2023.
Avuga ko muri icyo gihe hari n’ubwo yakubiswe n’umusore amuziza ko amupanga ku irondo. Uwo musore yafunzwe amezi atatu afunguwe amutumaho ko igisigaye ari ukumwica cyangwa akamwicira umugabo, cyangwa akamukorera ikindi kimubabaza, akamukeka mu baba bayiranduye.
Yabwiye Imvaho Nshya ko ibibazo bye byatangiye mu 2021 agitorerwa kuyobora Umudugudu wa Kabanda, aho abarimo abo mu muryango w’umugabo we batabyishimiye bagatangira kumurwanya, ariko ntiyacogora akomeza inshingano ze.
Ati: “Byageze muri 2023 ngiye mu murima nsanga ibisheke byose babirandaguye babitamo ntihagira ufatwa. Ntawe twaketse ariko nahazanye abaturage n’ubuyobozi barareba barumirwa, Umurenge unyizeza kubashakisha birangira batamenyekanye.”
Avuga ko muri uwo mwaka n’ubundi yateye ikawa, agiye asanga baranduyemo ibiti 30 barabijyana n’ubundi ntihagira ufatwa. Yasubijemo izindi, zitangiye kuzana ibitumbwe muri 2024 asanga bazivunaguye, izindi ibitumbwe babihurira hasi mu murima barigendera na bwo barabura.
Ati: “Icyo gihe uwo twakekaga wo mu muryango w’umugabo wanjye, uturiye iyo myaka yacu yose, twahombaga gutyo ntadutabare kandi abandi batabara.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyamasheke ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukankusi Athanasie, n’Inzego z’umutekano bamubajije impamvu atadutabara nk’abandi abasubiza ko adashinzwe ibyo mu murima wanjye n’iwanjye atahagenda.”
Icyo gihe bamufunze icyumweru ibimenyetso birabura arataha, birarangira. Muri Gashyantare umwaka ushize, ubwo nanone yari yejeje ibigori, avuga ko hari mu ma saa cyenda n’igice z’urukerera umugabo we agiye kureba abari baje kubisarura na we n’abana basigaye batunganya aho byanikwa, basubiye mu nzu, babona umusore w’umuturanyi abagezeho akomanga cyane yanakomeretse.
Uwo musore ngo yakomangaga avuga ngo nasohoke amubwire impamvu amushyira ku irondo. Mudugudu yarasohotse aramubererekera ajya kubyutsa abaturanyi, anahamagara SEDO w’Akagari.
Umusore abibonye ajya iwabo ahagana saa kumi n’imwe z’igitondo, agarukana na barumuna be, bashiki be na nyina bafite ibyuma, amabuye n’izindi ntwaro gakondo, abaturage na SEDO bababonye bakwira imishwaro.
Wa musore yasingiriye Mudugudu Mukandayisenga amukubita ingumi mu menyo n’umugeri mu kiziba cy’inda, ahakurwa ajyanwa mu Bitaro bya Bushenge aravurwa arakira arataha.
Uwo musore yarafashwe afungwa amezi atatu arataha, ageze iwabo ariko ntiyongera kuboneka muri gahunda za Leta nk’Umuganda, irondo n’izindi.
Mudugudu Mukandayisenga ati: “Igihe twibazaga niba aba iwabo cyangwa hari ahandi yagiye, ni bwo muri iyi minsi yantumyeho ko amezi atatu namufungishije nzayaryora. Azanyica cyangwa kica umugabo wanjye, cyangwa akankorera ikindi kimbabaza. Nahise mbibwira ubuyobozi bunkuriye, icyakora burampumuriza.”
Yavuze ko kurandurirwa imyaka byamugaragarije ko ari gikorwa gishobora kuba cyakozwe n’uwo musore nk’uko yabimubwiye mbere, ariko akaba yabwiye ubuyobozi kugira ngo areba ko hari icyakorwa.
Avuga ko yatewe ubwoba cyane no kubona ibyakozwe mu murima we w’ibigori byari bitangiye guheka, kuri ubu akaba adashobora gusohoka mu nzu adaherekejwe, akaba anafite impungenge z’uburyo azubahiriza inshingano z’ubuyobozi atava mu nzu.
Abaturanyi be na bo bagaragaza ko batewe impungenge n’ubuzima bw’Umuyobozi wabo. Umwe yagize ati: “Ibiba ku muyobozi wacu tubona natwe bimaze kuturenga kuko nta n’umwe mu babikora urafatirwa mu cyuho. Twifuza ko ababikora bamenyekana bagahanwa twese tugatekana kuko tutatekana ibintu nka biriya bimuhoraho bikazimangatana.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabitekeri, Harerimana Naphtal, avuga ko ayo makuru bayamenye, inzego zatangiye iperereza ryimbitse ngo ababikora bamenyekane.
Ati: “Ayo makuru twayamenye, ubuyobozi bw’akagari bwahageze busanga koko ibigori byaranduwe kandi bibaye kenshi arandurirwa imyaka. Iperereza ryatangiye ngo ababikoze bahanwe, Mudugudu ahabwe ubutabera. Hagiye hagaragara n’ibindi byo kumugirira nabi, byose turabikurikiranira hafi ngo bikemuke. Ntawe urafatwa, turacyashaka amakuru y’ibanze twashingiraho.”
Yahumurije Mudugudu, asaba n’abaturage kugira uruhare mu iperereza rikomeje kugira ngo abo babizi ba nabi batabwe muri yombi batarangiza byinshi birimo no gutwara ubuzima bw’uyu Muyobozi.
Yanditswe na nkurunziza Bonaventure





