Nyanza: Abaturage babyukiye ku biro by'akagari gusaba gitifu ubufasha kubera ikibazo kibarembeje

Sep 27, 2025 - 00:04
 0
Nyanza: Abaturage babyukiye  ku biro by'akagari gusaba gitifu ubufasha kubera ikibazo kibarembeje

Nyanza: Abaturage babyukiye ku biro by'akagari gusaba gitifu ubufasha kubera ikibazo kibarembeje

Sep 27, 2025 - 00:04

Mu karere ka nyanza mu murenge wa mukingo abaturage babyukiye ku biro by'akagari kabo kubera ikibazo cy'ubujura gikomeje kugaragara muri ako kagari

Ibi byabereye mu karere ka nyanza umurenge wa mukingo abaturage babyukiye ku biro by'akagari ka kiruri gusaba umunyamabanga nshingwabikorwa waka kagari guhangana n'ikibazo cy'ubujura gikomeje kwibasira abatuye aka kagari ni nyuma yuko iduka ry'umucuruzi ryari rimaze gucucurwa hasigaye umunyu nikibiriti gusa.

Nyuma yuko aba baturage baje kureba gitifu abacyekwaga bahise bafatwa bakimara gufatwa bahise bajya gufungirwa ku biro by'akagari maze bamwe muri bo bahita bemera ko aribo baraye basahuye iduka ry'umucuruzi wo mu ga santere ka kiruri.

Igiteye impungenge aba baturage ngo ni uko aba bajura iyo bafashwe bafungwa igihe gito bagahita bagaruka kwidegembya no gukomeza kwiba abaturage ngo kandi ngo hagize ugerageza kubatunga agatoki agirirwa nabi nabo bajura.

Amwe mu makuru twamenye ni uko umuyobozi w'umudugudu wa karehe wo muri aka kagari ka kiruri nawe yaba abigiramo uruhare nkuko hari bamwe mu baturage bamushinja gukorana naba bajura.

NIYONSENGA Thierry I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250798466089