Nyanza: Abaturage bivuganye igisambo kugeza gishizemo umwuka
Nyanza: Abaturage bivuganye igisambo kugeza gishizemo umwuka
Abaturage bo mu Karere ka Nyanza bishe uwo bikekwa ko ari umujura nyuma yuko habereye imirwano hagati y’uwaje kwiba n’uwibwaga.
Byabereye mu Murenge wa Muyira mu kagari ka Migina mu mudugudu wa Karirisi.
Amakuru avuga ko abajura bane bateye urugo rwa Bimenyimana Theoneste w’imyaka 30 bashaka kwiba amatungo magufi(Ihene n’inkoko).
Nyir’urugo yabumvise arasohoka bamubonye batatu bariruka hasigara umwe bararwana maze aramutema, nyir’urugo atabaza abaturanyi baratabara barwana na Banyangihari Eric wari waje kwiba.
Uyu Banyangihari yatemye nyir’urugo ku kaboko, mu mutwe n’izuru, ni mu gihe abatabaye bakubise uwo mujura ahita apfa.
Uwishwe yari acumbitse mu Murenge wa Muyira mu kagari ka Nyamure mu mudugudu wa Gituza aho yarahamaze ukwezi, gusa avuka mu murenge wa Ntyazo mu kagari ka Katarara mu mudugudu wa Nkombe.
UMUSEKE dukesha iyi nkuru wamenye amakuru ko abaturanyi bahageze mbere aribo Minani Emmanuel w’imyaka 30 na Muhayimana Emmanuel w’imyaka 60 bari gukurikiranwa na RIB, bakekwaho kwica icyo gisambo.





