Nyanza: Hafashwe Umugabo Ukekwaho Gucuruza Inyama z’Imbwa mu Baturage

May 19, 2026 - 21:10
 0
Nyanza: Hafashwe Umugabo Ukekwaho Gucuruza Inyama z’Imbwa mu Baturage

Nyanza: Hafashwe Umugabo Ukekwaho Gucuruza Inyama z’Imbwa mu Baturage

May 19, 2026 - 21:10

Umugabo w'i Nyanza yatawe muri yombi akekwaho gucuruza inyama z’imbwa mu baturage, ibintu byateye impungenge abaturage bo mu murenge wa Busasamana.

Mu karere ka Nyanza, inzego z’umutekano n’abaturage bafatanyije bata muri yombi umugabo ukekwaho gucuruza inyama z’imbwa mu baturage.

Uyu mugabo uzwi ku izina rya BANGUWIHA alias Mugoyi, w’imyaka 44 y’amavuko, yafatiwe mu murenge wa Busasamana, akagari ka Nyanza, umudugudu wa Kavumu kuri uyu wa 19 Gicurasi 2026. Abaturage bafatanyije na DASSO ni bo bamufashe nyuma yo gukekwaho kubaga imbwa no kuyicuruza nk’inyama zisanzwe ziribwa.

Amakuru abaturage bahaye Umuseke dukesha iyi nkuru, avuga ko iyo mbwa yari yaguye ahazwi nka Jandavile, nyuma umugabo akayitwara ayishyira mu mufuka mbere yo kuyibagira mu ishyamba. Birakekwa ko yari asanzwe akora akazi ko kubaga amatungo, ibintu abaturage bavuga ko byashoboraga gutuma abasha guhisha inkomoko y’izo nyama.

Umwe mu baturage yavuze ko inyama zagaragaraga nk’iz’itungo risanzwe, gusa igice cy’umutwe kikaba kitari gihari, ibintu byateye abaturage amakenga. Uwo mugabo ngo yemeye ko yari asanzwe arya inyama z’imbwa kuva kera, ndetse avuga ko nta ngaruka byigeze bimugiraho.

Inzego z’ubuyobozi zo muri ako gace zatangaje ko uwo mugabo afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Busasamana kugira ngo hakorwe iperereza ku byaha akekwaho.

Nubwo mu mategeko y’u Rwanda nta gihano cyihariye gihabwa umuntu uriye inyama z’imbwa, amategeko ahana umuntu ugaburira abaturage inyama z’inyamaswa zitemewe kuribwa cyangwa zishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga. Ibi kandi binajyana n’umuco nyarwanda udashyigikira kurya inyama z’imbwa.

Abaturage bo muri ako gace bavuga ko batewe impungenge n’iki kibazo, basaba inzego zibishinzwe gukaza igenzura ry’inyama zicuruzwa kugira ngo hirindwe ibishobora gushyira ubuzima bw’abaturage mu kaga.

CYIZA Theogene FOLLOW ME ON