"Nyarugenge: Abaturage Baterwa n’Abajura Barimo Kubatemagura, Polisi Mu Gikorwa cyo Kubafata"

Sep 12, 2025 - 01:30
 0
"Nyarugenge: Abaturage Baterwa n’Abajura Barimo Kubatemagura, Polisi Mu Gikorwa cyo Kubafata"

"Nyarugenge: Abaturage Baterwa n’Abajura Barimo Kubatemagura, Polisi Mu Gikorwa cyo Kubafata"

Sep 12, 2025 - 01:30

Abaturage bo mu Karere ka Nyarugenge, baravuga ko babangamiwe cyane n'abajura babategera muri Kaburimbo bakabambura ibyabo ndetse bagasiga babatemesheje imihoro n'ibyuma baba bitwaje.

Ibi babitangaje nyuma y'uko UKWELITIMES dukesha iyi nkuru, ifashe amashusho abajura batatu bari kwamburira muri Kaburimbo abaturage bo mu Kagari ka Rwampara mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarugenge ndetse bagasiga batemaguye umukobwa bari barimo kwambura ibyo yari afite.

Abatuye muri aka gace babwiye UKWELITIMES dukesha iyi nkuru ko bugarijwe n'abajura babategera mu nzira bakabambura ndetse bakanasiga babakomerekeje bakoresheje intwaro gakondo zirimo ibyuma n'imihoro.

Umwe yagize ati "Ni mudukorere ubuvugizi abajura baraturembeje kandi babikora hakiri kare."

Undi yagize ati "Abajura badutse barusha interahamwe ubugome uzi ko banadutegera muri Kaburimbo ntawe bikanga?"

Yakomeje agira ati "Irondo ntacyo rimaze ni ukurya amafaranga yacu gusa, noneho kuva babongera umushahara ntacyo bagikora saa sita z'ijoro abanyerondo bose baba biryamiye yewe hari n'inzira batanyuramo."

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars, we yambwiye UKWELITIMES dukesha iyi nkuru ko Polisi yatangiye gushakisha aba bajura.

Ati " Ntabwo ari itsinda ry'abajura, ni abajura, ibikorwa byo gushaka ababikoze byatangiye nibafatwa tuzabamenyesha."

Yongeyeho ko abantu bose bakomerekejwe n'abo bajura bajyanywe kwa muganga.

MUNYABARENZI Shalom I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250791091849