Nyiri Telegram yatawe muri yombi mu Bufaransa

Aug 25, 2024 - 04:13
 0
Nyiri Telegram yatawe muri yombi mu Bufaransa

Nyiri Telegram yatawe muri yombi mu Bufaransa

Aug 25, 2024 - 04:13

Kuri uyu wa Gatandatu, ibitangazamakuru byo mu Bufaransa byatangaje ko uwashinze Telegram akaba n’umuyobozi mukuru, Pavel Durov, yafungiwe ku kibuga cy’indege cya Paris azira kwemera ko iyi application yifashishwa mu kohererezanya ubutumwa ikoreshwa mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi .

Ibitangazamakuru bya TF1, LCI na BFMTV byatangaje ko u Bufaransa bwatanze icyemezo cyo guta muri yombi Durov akurikiranyweho ubufatanyacyaha mu gucuruza ibiyobyabwenge, ibyaha byibasira abana ndetse n’uburiganya bitewe no kutagenzura ibikorerwa kuri Telegram ndetse no kwanga gufatanya n’abashinzwe umutekano mu iperereza.

TF1 yatangaje ko uyu muherwe w’imyaka 39 y’amavuko ufite ubwenegihugu bw’u Burusiya n’u Bufaransa yafatiwe ku kibuga cy’indege cya Paris-Le Bourget nyuma y’uko indege ye bwite ihageze ivuye muri Azerbaijan.

TF1 ivuga ko umwe mu begereye dosiye yagize ati: "Ku rubuga rwe, yemeye ko hakorerwa ibyaha n’ibyaha bitabarika, kubera ko ntacyo yakoze kugira ngo ashyire mu gaciro cyangwa ngo afatanye n’abashinzwe umutekano".

Bivugwa ko iki cyemezo cyo kumuta muri yombi ngo gifite agaciro gusa mu Bufaransa. 

BYIRINGIRO Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06