Nyuma y'imyaka 25 dore icyo desantaralizasiyo imaze kugeraho

Dec 18, 2025 - 09:35
 1
Nyuma y'imyaka 25 dore icyo desantaralizasiyo imaze kugeraho

Nyuma y'imyaka 25 dore icyo desantaralizasiyo imaze kugeraho

Dec 18, 2025 - 09:35

Umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International-Rwanda(TI) hamwe na MINALOC bahurije hamwe imiryango itari iya Leta, ku wa 17 Ukuboza 2025, basuzuma uruhare bagize muri ‘decentralisation’, banasobanura uko babona ubushobozi bw’inzego z’ibanze mu kwegereza abaturage serivisi za Leta.

Umuyobozi Mukuru muri MINALOC ushinzwe Ubukangurambaga no guhuza Ibikorwa by’Abakorerabushake, Richard Kubana, avuga ko kugeza ubu serivisi za Leta zirenga 41% zitangirwa ku Kagari, ku Murenge no ku rubuga Irembo, ariko icyifuzo kikaba ko abaturage bose bashobozwa kwitabira gahunda yiswe ‘Byikorere’ ibaha serivisi batavuye aho bicaye (hakoreshejwe mudasobwa cyangwa telefone).

Kubana agira ati “Iyo gahunda yitwa ‘Byikorere (yo guhabwa serivisi binyuze ku rubuga Irembo),’ byagaragaye ko ishobora kugufasha kugabanya amafaranga wari gukoresha ku rugero hafi 71%, harimo ayo matike, umwanya, turibaza ngo ‘ni gute hafi 90% bya serivisi umuturage akenera yazibonera kuri telefone ye’, tubirimo rero!”

Kubana ndetse n’Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Richard Gasana uhagarariye abandi bayobozi b’Uturere mu Rwanda (Dean), bavuga ko muri serivisi zikirimo kugeza abaturage kure cyane y’aho batuye hari izifitanye isano n’ubutaka, aho umuntu ngo atsindwa ntabyemere ahubwo akajuririra aho yumva bamurenganura kurushaho, bikarangira ageze ku rwego rw’Akarere cyangwa akaharenga.

Kubana avuga ko hari inama yo ku rwego rw’Igihugu irimo abakozi bashinzwe Ubutaka mu Turere, bakaba bamaze ibyumweru birenga bibiri biherereye, bategura inyandiko yafasha gukemura ibibazo bifitanye isano n’ubutaka (amakimbirane abushingiyeho ndetse n’ibijyanye n’imyubakire).

Mu byumweru bibiri bishize Umuryango Transparency International watangaje icyegeranyo ngarukamwaka kuri ruswa cyiswe Rwanda Bribery Index 2025, gishyira inzego z’ibanze ku mwanya wa kabiri muri ruswa, cyane cyane ifitanye isano n’ubutaka.

Imiryango Transparency International, Institut de Recherche pour le Dialogue et la Paix (IRDP) na Health Development Initiative(HDI), ifashijwe n’ibigega mpuzamahanga by’u Bwongereza na Norvege bishinzwe Iterambere ‘UK International Development na Norwegian People’s Aid ndetse na Ambasade ya Denmark mu Rwanda, basoje umushinga w’ubufatanye wari umaze imyaka 15 ufasha abaturage kugira ijambo n’uruhare mu bibakorerwa

Transparency International ikavuga ko uyu mushinga wiswe Public Policy Information Monitoring and Advocacy (PPIMA) wafashije abaturage gutanga amakuru aho batanyuzwe na serivisi bahabwa, bagira ijambo ku ngengo y’imari ndetse no gufatanya n’inzego mu igenamigambi ry’ibyo bifuza.

Transparency ikaba isaba inzego nkuru z’Igihugu guharira uturere kugira ngo ibyifuzo abaturage batwo batanga ku bayobozi b’inzego z’ibanze bibe ari byo byubahirizwa, haba kuri serivisi zijyanye n’ubuzima, uburezi, ubuhinzi n’ibikorwaremezo.

REBA VIDEO: 



MBARUSHIMANA Elia MBARUSHIMANA Elia joined journalism as a volunteer in 2018. Currently an Entertainment Journalist & News Reporter. I worked for NEWSWITHIN, MAXIMED TV, and Ukwelitimes.com as well as imirasiretv.com & bigezwehotv.com | Contact Me: +250781087999 or mbarushimanaelia50@gmail.com