Nyuma y’imyaka 30 Umuhanzi Tupac Shakur apfuye Umuryango we watanze ikirego cy’ubugambanyi mu rukiko

Apr 29, 2026 - 21:04
 0
Nyuma y’imyaka 30 Umuhanzi Tupac Shakur apfuye Umuryango we watanze ikirego cy’ubugambanyi mu rukiko

Nyuma y’imyaka 30 Umuhanzi Tupac Shakur apfuye Umuryango we watanze ikirego cy’ubugambanyi mu rukiko

Apr 29, 2026 - 21:04

Umuryango wa Tupac Shakur watanze ikirego gishya muri Los Angeles usaba ubutabera ku bugambanyi bwakozwe mu rupfu rwe.

Mu gihe hashize imyaka hafi 30 umuraperi w’ikirangirire Tupac Amaru Shakur arasiwe i Las Vegas, umuryango we wahinduye amayira, utanga ikirego gishya mu rukiko rwa Los Angeles cyemeza ko urupfu rwe rwaba rwari inyuma y’ubugambanyi bw’agatsiko k’abantu benshi, ubu bakidegembya.

Iki kirego kije nk’inkuru y’incamugongo mu ruganda rw’imyidagaduro, kuko kigamije kurenga urwego rwo gushinja uwaba yararekuye imbarutso gusa, ahubwo kikerekeza ku bateguye uwo mugambi bose bacengeye mu muziki no mu nzego zitandukanye muri iyo myaka.

Iki kirego cyatanzwe n’umuvandimwe wa Tupac, Maurice Shakur, ushaka ko ubutabera bwifashisha uburyo bwo gushaka amakuru arambuye buzwi nka “discovery”.

Ibi bivuze ko urukiko rufite ububasha bwo:

  • Gusaba inyandiko zahishwe cyangwa zirengagijwe mu iperereza rya kera.
  • Guhishura niba hari abandi bafatanyacyaha bafite amazina akomeye bahishe ukuri imyaka 28 yose.

Iki kirego kirega Duane 'Keefe D' Davis, ubu ufatwa nk’umuntu umwe rukumbi wagejejwe imbere y’ubutabera kuva mu 2023. Icyakora, inyandiko nshya z’umuryango wa Shakur zigaragaza ko Davis yari "umuyobozi w’ikibuga" gusa, bivuze ko hari abandi bamuhaye amabwiriza cyangwa barushaga imbaraga urwego yakoreragamo.

Muri iki kirego, hongeye kuvugwa amakuru akomeye yagaragaye muri filime mbarankuru ya Netflix, “Sean Combs: The Reckoning”, avuga ko hari abantu bazwi muri uyu ruganda bashobora kuba baratanze inkunga y’amafaranga agera kuri miliyoni y’amadolari kugira ngo uyu muhanzi yicwe. Nubwo Sean Combs (Diddy) yahakanye ibi byose mu bihe byashize, iki kirego cy’umuryango wa Tupac gishobora gutuma hashakwa ibimenyetso simusiga kuri aya makuru ashinjwa.

Tupac Shakur yitabye Imana afite imyaka 25 gusa mu 1996, ariko asiga asize umurage w’indirimbo nka “Hit 'Em Up” na “California Love” kugeza ubu zikiri amateka. Kuba umuryango we usaba ubutabera mu 2026, ni ikimenyetso cy’uko bashaka gusukura izina rye no gushyira iherezo ku gushidikanya kwari kumaze imyaka isaga 30.

Iki kirego kije nk’icyizere ku bafana ba Tupac basaga miliyoni 75 ku isi, bategereje kumenya niba koko ubutabera buzashobora guhagarika umuvuduko w’abantu bakingiye ikibaba ubu bwicanyi kuva mu 1996.

AMAFOTO:

CYIZA Theogene Accomplished Journalist at BIGEZWEHO , Delivering impactful, ethical storytelling with clarity, insight, and a global outlook. Tel: +250791972215 | Email: cyizatheogene777@gmail.com