Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yahaye imbabazi umunyamakuru Irangabiye wafunzwe avuye mu Rwanda
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yahaye imbabazi umunyamakuru Irangabiye wafunzwe avuye mu Rwanda
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yahaye imbabazi umunyamakurukazi Floriane Irangabiye wafatiwe i Burundi nyuma y’igihe aba mu Rwanda.
Uyu Murundikazi yafatiwe ku kibuga mpuzamahanga cya Bujumbura mu mpera za Kanama 2022, ubwo yari avuye mu Rwanda aho yari amaze igihe kinini ahaba nk’impunzi. Icyo gihe yari agiye gusura umuryango we.
Urukiko rwisumbuye rwa Mukaza tariki ya 3 Mutarama 2023 rwamuhamije icyaha cyo kubangamira umutekano w’igihugu, rumukatira gufungwa imyaka 10 no gutanga ihazabu y’amafaranga miliyoni 1 y’Amarundi.
Ibi bihano byaje kugumishwaho n’Urukiko rw’ubujurire rw’u Burundi mu mwanzuro warwo wo ku wa 2 Gicurasi 2023.
Imbabazi Perezida Ndayishimiye yamuhaye rigaragarira mu iteka yasohoye kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Kanama 2024.
Irangabiye Floriane yahawe imbabazi nyuma y’igihe ubutegetsi bw’u Burundi bwotswa igitutu n’imiryango mpuzamahanga nka Reporteurs Sans Frontières (RSF) na Amnesty international yabusabaga kumurekura, ahanini ivuga ko yarenganyijwe.
Abakurikiranira hafi iby’i Burundi bahuriza ku kuba Irangabiye yarazize ifoto ye yigeze kujya hanze ari kumwe na Perezida Paul Kagame u Burundi bufata nk’umwanzi wabwo.







