Perezida Kagame na Tshisekedi bagiye kongera guhurira mu biganiro biraza gucura iki?
Perezida Kagame na Tshisekedi bagiye kongera guhurira mu biganiro biraza gucura iki?
Perezida Paul Kagame na Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nta gihindutse vuba aha bazahurira mu biganiro bigamije guhoshya umwuka mubi uri hagati y’ibihugu bayoboye.
Byatangajwe n’umuvugizi wa Tshisekedi, Tina Salama, ubwo ku Cyumweru yaganiraga n’umunyamakuru Blaise Makasi wa Radio Okapi.
Ati: "Perezida Tshisekedi yashimangiye ko atazaganira na M23 ko ahubwo yiteguye kuganira n’u Rwanda, ariko bitari ku kiguzi icyo ari cyo cyose".
Umukuru w’Igihugu kandi yagaragaje ko ikibazo cy’umutwe wa FDLR winjijwe mu ngabo za RDC kigomba gushakirwa umuti, gusa agaragaza ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu gushaka amahoro, biciye muri gahunda [y’ibiganiro] n’inzego zashyizweho mu karere.
Umuvugizi wa Tshisekedi yavuze ko abakuru b’ibihugu uko ari batatu bemeranyije guhurira mu biganiro, ndetse ko nta gihindutse "bazahurira i Luanda mu mpera z’uku kwezi kwa Gashyantare".







