Perezida Kagame yashimiye Ikipe ya Sénégal yegukanye Igikombe cya Afurika
Perezida Kagame yashimiye Ikipe ya Sénégal yegukanye Igikombe cya Afurika
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yakurikiye umukino wa nyuma w’Igikombe cya Afurika cyegukanywe n’Ikipe ya Sénégal itsinze Morocco igitego 1-0, ashimira iyi Kipe na Marocco yateguye irushanwa neza.
Ni mu mukino wa nyuma wabereye kuri Prince Moulay Abdellah Stadium mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki ya 18 Mutarama 2026.
Ku munota wa 93, Pape Gueye yashyizemo igitego cya Sénégal nyuma yo kwirukankana umupira agatera ishoti rikomeye mu izamu rya Morocco.
Morocco yashatse uko yishyura iguma gukinira mu kibuga cya Sénégal ariko birananirana, umukino uhita urangira ari igitego 1-0, cyayihesheje Igikombe cya Afurika ku nshuro ya kabiri kuko yagiherukaga mu 2021.
Nyuma y’umukino, Perezida Kagame yavuze ko Ikipe ya Sénégal yatsinze ibikwiriye, nubwo iya Maroc nayo itari mbi.
Ati “Ndashima Intare za Teranga ku bw’intsinzi ya AFCON bari bakwiriye, ni intambwe iteye ishema igaragaza kudacogora, gushyira hamwe n’ubudashyikirwa. Ndashimira kandi Maroc ku musaruro ukomeye muri iri rushanwa ryari riteguye neza, ndetse nkabashimira n’uburyo bakiriye abantu.”
Achraf Hakimi yabaye myugariro w’irushanwa, Yassine Bono aba umunyezamu mwiza, Brahim Díaz ufite ibitego bitanu ahabwa igihembo cy’umukinnyi winjije ibitego byinshi. Sadio Mané ni we wabaye umukinnyi w’irushanwa.
Igikombe cya Afurika gitaha kizaba mu 2027, aho kizakinirwa muri Afurika y’Iburasirazuba by’umwihariko muri Tanzania, Kenya na Uganda
Yanditswe na nkurunziza Bonaventure





