Perezida Maduro yikomye Zelensky kubera amagambo yavuze kuri Papa Francis

Mar 14, 2024 - 01:47
 0
Perezida Maduro yikomye Zelensky kubera amagambo yavuze kuri Papa Francis

Perezida Maduro yikomye Zelensky kubera amagambo yavuze kuri Papa Francis

Mar 14, 2024 - 01:47

Perezida Vlodymir Zelensky wa Ukraine yafashwe nk’uwatebyaga ndetse ko atari yabitekerejeho neza ubwo yamaganiraga kure Papa Francis mu cyumweru gishize wari wasabye ko habaho imishyikirano y’amahoro n’u Burusiya kugira ngo intambara ihagarare kandi ko ibyo ari nko kuba icyago ku baturage be.

Ibi byavuzwe na Perezida wa Venezuela, Nicholas Maduro washimangiye ko Papa ari umuntu ukomeye kandi ufite ububasha, bityo ko Perezida Zelensky atakabaye yaramaganye ibyo uyu muyobozi wa Kiliziya Gatolika yasabye.

Nicholas Maduro yagereranyije Perezida Zelensky na Juan Guaido batavuga rumwe wigeze kuba Perezida w’inzibacyuho wa Venezuela ashyigikiwe na Amerika ndetse nyuma akanagerageza guhirika ubutegetsi ariko ntibimuhire.

Yagize ati “Perezida Zelensky ameze neza neza nka Guaido, arasekeje, ntareba kure kandi, ari mu gihombo nka Guaido, kandi ibyo ni nko kuba icyago ku baturage be nk’uko Guaido yari ameze.”

Uyu muperezida yongeyeho ko Venezuela ndetse na we ubwe bashyigikiye igitekerezo cya Papa Francis cyo gushakira umuti w’intambara mu biganiro by’amahoro.

Ubwo Papa Francis yabazwaga ku ntambara ya Ukraine n’u Burusiya mu cyumweru gishize, yavuze ko kuba wakwemera ibiganiro by’amahoro bitavuze ko umanitse amaboko, ahubwo ko ari uburyo bwo kurinda igihugu kuba mu bwicanyi kandi ko bikwiye gukorwa hagashakwa ibihugu byunga impande zihanganye.

Ibi byamaganiwe kure na Perezida Zelensky ukizeye ko inzira yonyine yagarura amahoro ari uko ingabo ze zatsinda iz’u Burusiya ku rugamba bamazemo imyaka ibiri.

I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268