Perezida Paul Kagame yatanze Imbabazi ku bantu batanu barimo na Brig Gen Rtd Muziraguharara
Perezida Paul Kagame yatanze Imbabazi ku bantu batanu barimo na Brig Gen Rtd Muziraguharara
Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame yatanze imbabazi ku bantu batanu bari barakatiwe ku byaha binyuranye nk'uko bigaragara mu itangazo ry'iteka rya Perezida ryo mu igazeti ya Leta kuwa mbere Tariki 13 Mata 2026.
Muri batanu bahawe imbabazi na Perezida Kagame harimo Brig Gen Rtd Muziraguharara Fred wari warahamijwe kugira uruhare mu gukoresha nabi umutungo ugenewe inyungu rusange no kudatanga amakuru ku cyaha aho nyuma yo guhamwa nacyo yahanishijwe igifungo cy'umwaka umwe n'ihazabu ingana na Miliyoni imwe y'amafaranga y'u Rwanda.
Mu bandi bahawe imbabazi harimo Lt Col(Rtd) Nkusi Robert we wari warakatiwe gufungwa umwaka umwe n'amezi atandatu n'ihazabu ya Miliyoni imwe y'amafaranga y'u Rwanda nyuma yo guhamwa n'icyaha cyo kugira uruhare mu gukoresha nabi umutungo ugenewe inyungu rusange.
Hari kandi Dilan Berat Mete wahoze ahagarariye sosiyete yo muri Turikiya ifite izina rya Aknet Construction Co mu Rwanda, we akaba yari yarakatiwe igifungo cy'umwaka umwe n'amezi atandatu n'ihazabu ya Miliyoni imwe y'amafaranga y'u Rwanda kubera icyaha cyo gukoresha nabi umutungo ugenewe inyungu rusange.
Hari na Kanamugire Emmanuel wari wahamwe n'icyaha cyo gutanga Sheki itazigamiye agacibwa Ihazabu ya 154.8 z'amafaranga y'u Rwanda mugihe Kandi hari na Mujawamariya Devota nawe bahuriye ku cyaha cyo gutanga Sheki itazigamiye aho we yari yahanishijwe gutanga Ihazabu ya Miliyoni 84.
Igihe bigenze uku iteka rya Perezida rikurikizwa ku munsi ritangarijweho mu igazeti ya Leta.
Dore ibisabwa nyuma yo guhabwa imbabazi
Abahawe imbabazi basabwa kujya bitaba ubushinjacyaha inshuro imwe mu kwezi ku munsi ugenwa n'urwego rubishinzwe ndetse no gusaba uburenganzira minisitiri w'ubutabera igihe hari ugiye kujya mu mahanga.
Uhawe imbabazi asabwa kubahiriza ibi bikurikira; Kwitaba ubushinjacyaha ku rwego rw'ibanze aho atuye mu gihe cy'iminsi igera kuri 15 kuva hatangazwa iri teka aho hagaragazwa amakuru arimo umudugudu,Akagali, Umurenge n'Akarere atuyemo.
Igihe hari impamvu ituma uwahawe imbabazi atabasha kwitaba inzego zibishinzwe,asabwa kwandikira ubushinjacyaha agaragaza impamvu zifatika zituma atahagera ndetse no kubimenyesha inzego z'ibanze nazo zikagira uruhare mu kubimenyesha ubushinjacyaha.
Ku bantu bahanwe gutanga Ihazabu,ibi bikurikizwa mu gihe cy'amezi atandatu naho ku bari bafite igifungo ibi bikurikizwa mu gihe bari basigaje mu gifungo.






