Perezida Tshisekedi na Ndayishimiye bahuriye mu biganiro byo kwiga ku mutekano wo muri Congo
Perezida Tshisekedi na Ndayishimiye bahuriye mu biganiro byo kwiga ku mutekano wo muri Congo
Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo na Evariste Ndayishimiye w’u Burundi bongeye guhuzwa n’intambara ibera mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Aba bakuru b’ibihugu bahuriye i Windhoek muri Namibia kuri uyu wa 25 Gashyantare 2024 nyuma yo gusezera kuri Perezida Hage Geingob wapfuye tariki ya 4 Gashyantare. Perezida wa Malawi, Lazarus Chakwera.
Afurika y’Epfo na Malawi byohereje ingabo mu Burasirazuba bwa RDC mu butumwa bw’Umuryango w’Akarere ka Afurika y’Amajyepfo (SADC) kugira ngo zirwanye umutwe witwaje intwaro wa M23. U Burundi bwo bwoherejeyo ingabo hashingiwe ku masezerano y’ibihugu bibiri.
Ibiro bya Perezida wa RDC byatangaje kandi ko iyi nama yakurikiwe n’itsinda rigari ry’Abanye-Congo barimo abagize guverinoma, abagize ibiro bya Tshisekedi n’abasirikare.
Ibiro bya Perezida w’u Burundi byasobanuye ko aba bakuru b’ibihugu baganiriye ku ruhare rwo kugarura amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC.
Biti “Ba Perezida, uw’u Burundi, uwa RDC, Afurika y’Epfo na Malawi baganiriye ku byo bahuriyeho birimo uruhare mu kugarura amahoro n’umutekano mu gihe ibihugu byabo byose bifite ingabo muri RDC.”
Tshisekedi, Ndayishimiye na Ramaphosa baherukaga guhurira i Addis Abeba muri Ethiopie tariki ya 18 Gashyantare 2024. Na bwo baganiriye ku ruhare rw’ibihugu byabo mu kurwanya umutwe wa M23.







