Rayon Sports iri guhangana na FERWAFA mu ibanga, APR FC yahinduye ibitekerezo! Avugwa mu Rwanda

Jul 16, 2025 - 06:52
 0
Rayon Sports iri guhangana na FERWAFA mu ibanga, APR FC yahinduye ibitekerezo! Avugwa mu Rwanda

Rayon Sports iri guhangana na FERWAFA mu ibanga, APR FC yahinduye ibitekerezo! Avugwa mu Rwanda

Jul 16, 2025 - 06:52

Kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Nyakanga 2025, hano mu Rwanda haravugwa amakuru menshi ajyanye n’ibivugwa mu makipe akina Shampiyona y’u Rwanda.

Amakuru yacu y’imikino reka tuyahere muri Gorilla FC

 Mu gitondo cyo ku wa gatatu tariki 15 Nyakanga 2025, ikipe ya Gorilla FC yakomeje imyitozo y’itegura umwaka w’imikino wa 2025-2026. Ni imyitozo yari irimo umunyamakuru w’imikino Ndayishimiye Reagan, watangiye kwimenyereza umwuga w’ubutoza nk’umwungiriza wa Alain Kirasa.

Iyi kipe kandi irimo kugenda yongeramo intwaro zikomeye. Bamwe mu bakinnyi iyi kipe iheruka gusinyisha barimo Musengo Tansele wasinye umwaka umwe nyuma yo gutandukana na Kiyovu Sports. Iyi kipe yasinyishije kandi Akayezu Jean Bosco waje muri iyi kipe avuye muri AS Kigali.

AS Muhanga ikomeje kwitegura umwaka w’imikino ugiye gutangira

Mu gihe habura igihe gito kugira ngo shampiyona itangire, AS Muhanga yazamutse mu cyiciro cya mbere uyu mwaka, ikomeje imyitozo yitegura umwaka w’imikino wa 2025-2026.

Iyi kipe iheruka gutora umuyobozi witwa Nzayisenga Desire uzayiyobora mu gihe cy’imyaka 5. Uyu muyobozi yatowe ari kumwe na Barahira Bertin uzaba VISI perezida, Niyonzima Gustave uzaba ari umunyamahanga w’iyi kipe.

Abakinnyi Musanze FC irimo kongeramo ntabwo bavugwaho rumwe

Ikipe ya Musanze FC ikomeje kugirana ibiganiro n’abakinnyi batandukanye kugira ngo igire abo isinyisha.

Ikipe ya Musanze FC iheruka gusinyisha umuzamu Gahungu Habarurema nyuma y’iminsi itari micye nta kazi afite. Musanze FC ikomeje kugirana ibiganiro n’abandi bakinnyi barimo Bizimana Yanick ndetse na Husein Tchabalala wakinaga muri AS Kigali.

Umunyamakuru wa Bigezweho Tv.com yamenye ko iyi kipe kandi ishobora kugarura Mugiraneza Jean Baptiste uzwi nka Miggi, nyuma yo kurangiza ibihano. Hari n’amakuru avuga ko uyu mugabo ashobora kubabarirwa agasubira mu mwuga.

APR FC yahinduye ibitekerezo byo kwerekeza muri Marocco

Hashize igihe bivuzwe ko ikipe ya APR FC irimo gutegura kuzakorera Pre-season hanze y’u Rwanda, ndetse bivugwa ko ari Marocco. Ikipe ya APR FC kugeza ubu ntabwo izakorera imyiteguro ya shampiyona hanze y’u Rwanda.

Biravugwa ko APR FC irimo gutegura imikino ya gishuti irimo uwo izakina na Simba SC. Bivugwa ko uyu mukino SIMBA SC izakina na APR FC ushobora kuba tariki 2 kanama 2025.

Ntabwo ikipe ya APR FC yari yaganirije SIMBA SC gusa ahubwo yagerageje no kwegera Kaizer Chiefs ndetse na ASC Mimosa nkuko bitangazwa na The New Times.

Ikipe ya APR FC ikomeje imyitozo abakinnyi bose bahari usibye ko mu minsi ishize Niyigena Clement yahuye n’uburwayi bituma amara iminsi nta myitozo akora.

Rayon Sports iri guhangana na FERWAFA mu ibanga

 Hashize igihe ikipe ya Rayon Sports imenyesheje FERWAFA ko izakora umunsi w’Igikundiro tariki 15 Kanama 2025. Uyu munsi wateguwe neza ndetse Yanga Africans biteganyijwe ko izaba iri mu Rwanda, yaje gukina na Rayon Sports.

Shampiyona y’u Rwanda biteganyijwe ko izatangira hakinwa Super Cup izahuza APR FC na Rayon Sports tariki 8 Kanama 2025. Uyu mukino hari amakuru avugwa ko ushobora kwegezwa inyuma ugashyirwa tariki 15 Kanama 2025 bagasaba ko ibirori bya Rayon Sports byegezwa inyuma.

Bivugwa ko ikipe ya Rayon Sports idakozwa ibyo kwegeza inyuma umunsi w’Igikundiro ahubwo bazashyira Super Cup inyuma ya Rayon Day maze umunsi wa mbere wa Shampiyona w’aya makipe azahura ukimurwa.

Impungenge FERWAFA ifite ni uko uyu mukino wa Super Cup utabereye igihe bashaka byatumya aya makipe yisanga atangiye shampiyona hafi mu kwezi kwa 10 kuko azakina n’imikino nyafurika.

Amahirwe menshi ahari nuko ibyo FERWAFA yanga ko umukino wa Super Cup wabera kuri Kigali Pele Sitadium tariki 8 Kanama 2025, bishobora kuzarangira ari byo bibaye, uyu mukino ukagumishwa kuri iyi Sitade.

Etincelles FC yatangiye imyiteguro

Etincelles FC ibarizwa mu karere ka Rubavu, yatangiye imyiteguro ya shampiyona. Iyi myiteguro yayitangiye irimo yongerera amasezerano umutoza Seninga Innocent uzarangirana na Saison ya 2025-2026.

Kugeza ubu ntabwo iyi kipe iratangaza abakinnyi yongeyemo ariko bivugwa ko nyuma yo kongerera amasezerano uyu mutoza, igiye gutangira ibiganiro n’abo yifuza kongeramo.

Seninga Innocent yafashe Etincelles FC muri Gashyantare 2025 arangiza Saison ndetse afasha iyi kipe kuguma muri shampiyona.

Yanditswe na Nkurunziza Bonaventure