Rayon Sports yakiriye umukinnyi wa 2 wazanwe na Mucyo Antha
Rayon Sports yakiriye umukinnyi wa 2 wazanwe na Mucyo Antha
Ikipe ya Rayon Sports yakiriye umukinnyi wa 2 uzanwe na Mucyo Antha winjiye mu kugurisha abakinnyi.
Kuri uyu wa mbere nibwo ikipe ya Rayon Sports yakiriye umukinnyi ukina ataha izamu avuye mu gihugu cya Gabon witwa Ndong Chancelor Mengue.
Ni umukinnyi wa 2 ikipe ya Rayon Sports yakiriye uzanwe na Mucyo Antha winjiye mu mwuga wo kugurisha abakinnyi avuye mu bunyamakuru aho yakoraga kuri Radio/TV10.
Mengue Chancelor aje avuye mu ikipe yitwa Union Sportive d’Oyem y’iwabo muri Gabon. Uyu mukinnyi uhagarariwe na Mucyo Antha, yasanze Chadrack Bello Bing wavuye muri DC Motema Pembe yo muri RDC nawe wazanwe n’uyu mugabo.
Uyu mukinnyi wakiriwe na Rayon Sports, ntabwo azahita asinya ahubwo bivugwa ko arabanza gukora imyitozo bakabanza kumureba mbere yo kumuhereza amasezerano.
Ikipe ya Rayon Sports yujuje abakinnyi 6 baguzwe muri iki gihe cy’igura n’igurishwa ry’abakinnyi ariko uturutse hanze y’u Rwanda. Abo bakinnyi barimo Chadrack Bello Bing, Musore Prince, Tambwe Gloire, Mengue Chancelor, Drissa Kouyate ndetse na Mohamed Chely.
Iyi kipe kandi imaze gusinyisha abakinnyi b’abanyarwanda barimo Harerimana Abdulaziz, Ntarindwa Aimable, Rushema Chris ndetse na Emery Bayisenge.
Yanditswe na Nkurunziza Bonaventure







