RDC: Abarenga 50 baridukiwe n’umusozi baburirwa irengero naho abagera kuri 12 bahasiga ubuzima
RDC: Abarenga 50 baridukiwe n’umusozi baburirwa irengero naho abagera kuri 12 bahasiga ubuzima
Ku wa Gatandutu w’icyumweru gishize nibwo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hamenyekanye amakuru y’umusozi waridukiye abantu barenga 50 baburirwa irengero.
Uku kuriduka kwaturutse ku buhehere bwatewe n’imvura nyinshi yaguye mu mpera z’icyo Cyumweru aho abarenga 50 bakoraga imirimo itandukanye aribo byamenyekanye ko baburiwe irengero, naho abagera kuri 12 bahasiga ubuzima.
Umusozi waridutse ni uwo muri komine yitwa Dibaya Lubwe, iri mu ntara ya Kwilu yo mu majyepfo ashyira Uburengerazuba bwa Kongo.
Abategetsi bo muri Congo bavuze ko bagishakisha niba abo bantu bashobora kuboneka ariko ngo amahirwe yo kuba bagihumeka ni macye.
Abaridukiwe n’umusozi , harimo abari barimo bafura n’abandi bari bari mu bwato bwari butwaye abagenzi mu ruzi rwa Kasai.
Ku rundi ruhande, amashyirahamwe yigenga, avuga ko abarenga 60 ari bo baburiwe irengero. Aba bemeza ko uwo musozi hari n’abandi bari mu isoko wahitanye.
Ibikorwaremezo byo muri RDC bikunze guteza ibibazo by’umwihariko mu gihe cy’imvura bite we n’uko nta reme biba bifite.







