RDC: Minisitiri w’ingabo mushya yatangaje ko agiye gukemura ibibazo byose biri muri FARDC
RDC: Minisitiri w’ingabo mushya yatangaje ko agiye gukemura ibibazo byose biri muri FARDC
Kuri uyu wa Kane, itariki ya 4 Nyakanga 2024, Umugaba mukuru w’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) Gen. Christian Tshiwewe, yamurikiye ubuyobozi bukuru bw’ingabo z’igihugu Minisitiri w’intebe wungirije, akaba na Minisitiri w’ingabo mushya, Guy Kabongo Mwadiamvita.
Hari mu birori byateguwe ku cyicaro gikuru cy’ingabo giherereye muri Camp Kokolo mu murwa mukuru Kinshasa nkuko tubikesha mediacongo.net.
Minisitiri w’intebe wungirije akaba na minisitiri w’ingabo, ku ruhande rwe, yagaragaje icyemezo cye ndetse n’icya guverinoma yose cyo "gutanga ibisubizo bikwiye ku bibazo by’ingabo", mbere yo guhamagarira igisirikare "kwigomwa, binyuze mu gukunda igihugu no kugira imyitwarire myiza, kugira ngo barengere ubusugire bw’igihugu. ”
Umugaba mukuru w’ingabo yaboneyeho umwanya wo kwerekana uko igisirikare cyifashe muri rusange kuri ubu.
Ibi biravugwa mu gihe mu burasirazuba intambara ikomeje hagati ya FARDC na M23, aho uyu mutwe ukomeje gufata ibice bitandukanye muri Lubero usatira Umujyi wa Butembo.





