RIB yatangiye iperereza kuri Yampano n’umukunzi we kubera mashusho yabo y’urukozasoni
RIB yatangiye iperereza kuri Yampano n’umukunzi we kubera mashusho yabo y’urukozasoni
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko Yampano n’umukunzi we nabo bari gukorwaho iperereza ngo harebwe niba nta ruhare bagize mu gusakaza amashusho yabo bari gutera akabariro.
Yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 1 Ukuboza 2025, mu kiganiro n’itangazamakuru. Dr. Murangira yavuze ko bakimara kubona amashusho ya Yampano n'umukunzi we batera akabariro, batekereje ko hari ibindi bintu yaba akoresha byatumye yifata ariya mashusho, kuko ubundi 'si iby'i Rwanda” kandi biteye isoni.
Yavuze ati "Biteye isoni, ni amahano! Hari n'igihe ubura n'uburyo wavuga
Akomeza agira ati “Ikibazo mvuga, cyo kuba hari ibintu bishobora kuba biri kumukoresha, kuko biragoye kwiyumvisha ukuntu umuntu yifata amafoto ari muri biriya, akifata amashusho nkariya n'iminota ingana kuriya.
Impamvu tuvuga ko ari 'Scandal' we aravuga ati twari twabyumvikanyeho, ni byo mushobora kuba mwari mwabyumvikanyeho, hari ibyo mwashaka kuba mwiyibutsa ariko sinzi n'ibyo ari byo. Ariko mu by'ukuri ni bya bindi abantu bakuru bavuga ngo si iby'i Rwanda."
Kugeza ubu abantu batanu bamaze gutabwa muri yombi bakurikiranyweho gusakaza amashusho ya Yampano. Ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bibajije impamvu we (Yampano) atigeze akurikiranywa, ariko Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira yasubije ko "RIB ikurikiza uko itegeko riri ntabwo ikurikiza itegeko uko ryagombye kuba rimeze bishingiye n'ibyo abaturage bavuga."
Yavuze ko ingingo ya 34 y'itegeko riteganya gukumira no guhana ibyaha
Murangira ati "Ntabwo itegeko rivuga kwifata amashusho. Ubwo rero ryakurikijwe
Yavuze ko kuba Yampano yahanwa biri gukorwaho iperereza, kandi bizagaragazwa mu gihe kiri imbere. Ati "Kumva ko Yampano yahanwa biracyakorwaho iperereza niba hari uruhare yaba yaragize (mu) kuba ayo mashusho yaragiye hanze Igihe bizagaragara ko hari uruhare yagize rwo kuba aya mashusho yaba yaragiye hanze, we hamwe n'uwo bari bari hamwe bazakurikiranwa. Ariko kugeza ubu ngubu turi gukurikiza itegeko uko riri n'uko ryanditse".





