RIB yemeje ko yafunze Kalisa Adolphe "Camarade" wayoboye FERWAFA akaba azira ibirimo ruswa!
RIB yemeje ko yafunze Kalisa Adolphe "Camarade" wayoboye FERWAFA akaba azira ibirimo ruswa!
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi kuri bamwe mu bakozi b’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, bakekwaho ibyaha bitandukanye barimo Kalisa Adolphe ’Camarade’ wahoze ari Umunyamabanga waryo.
Kuri wa Kabiri, RIB ibinyujije ku rubuga rwa X yanditse iti: ”RIB ku bufatanye na Polisi y’Igihugu yatangije iperereza kuri bamwe mu bakozi b’Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, bakekwaho ibyaha bitandukanye”.
Yakomeje igira iti: ”Hashingiye kuri iri perereza, RIB yafunze Kalisa Adolphe, Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA na Tuyisenge Eric, ushinzwe ibikoresho by'ikipe y’Igihugu "Amavubi". Bakekwaho ibyaha birimo kunyereza umutungo, ruswa ndetse no gukoresha inyandiko mpimbano”
RIB yavuze ko ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera na Kicukiro ndetse iperereza rikaba rikomeje mu gihe dosiye ya Kalisa Adolphe yo yamaze koherezwa mu Bushinjacyaha.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwasabye abantu kudakoresha ububasha bahabwa n’umwanya w'akazi barimo mu nyungu zabo bwite kuko bihanwa n'amategeko. Iti: "RIB irakomeza kuburira abantu kudakoresha ububasha bahabwa n’umwanya w'akazi barimo mu nyungu zabo bwite kuko bihanwa n'amategeko."
Byavugwaga ko aba batawe muri yombi ariko RIB itaremeza aya makuru.





