Rick Ross na Davido i Lusaka: Igitaramo cy’amateka cyatumbagije ibiciro by’amatike kikagera kuri miliyoni 1.9 Frw

May 2, 2026 - 17:16
 0
Rick Ross na Davido i Lusaka: Igitaramo cy’amateka cyatumbagije ibiciro by’amatike kikagera kuri miliyoni 1.9 Frw

Rick Ross na Davido i Lusaka: Igitaramo cy’amateka cyatumbagije ibiciro by’amatike kikagera kuri miliyoni 1.9 Frw

May 2, 2026 - 17:16

Rick Ross na Davido bakoreye igitaramo cy'amateka muri Zambia aho itike ya VIP yageze kuri miliyoni 1.9 Frw.

Mu ijoro ryo ku wa 1 rishyira kuwa 2 Gicurasi 2026, Umujyi wa Lusaka muri Zambia wahuje imitima y’abakunda imyidagaduro muri Afurika, ubwo ibihangange Rick Ross na Davido bahuriraga ku rubyiniro mu gitaramo cyateguwe na Bplatinum Events. Iki gitaramo cyabereye ahitwa Ciela Resort, cyagarutsweho cyane bitewe n’igiciro cy’amatike cyari hejuru cyane ugereranyije n’ibindi bitaramo bisanzwe mu karere.

Kuzana ibyamamare ku rwego rwa Rick Ross na Davido byatumye amatike agurishwa ku giciro cyo hejuru ibyatumye habaho umwuka mubi mu baturage ba Zambia:

  • Itike ya make (Standard): Yaguraga ama Kwaca 15,000, angana na miliyoni 1.1 Frw.
  • Itike ikurikira: Yaguraga ama Kwaca 20,000, asaga miliyoni 1.5 Frw.
  • Itike ya VIP: Yari ihagaze ku ma Kwaca 25,000, angana na miliyoni 1.9 Frw.

Nubwo ibi biciro byari biteye ubwoba kuri benshi, abari bafite ubushobozi ntibabuze kubihanga ijisho kuko aho igitaramo cyabereye hari hakubise huzuye abantu bavuye mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika.

Ihuriro ry’ibyamamare birimo n’Abanyarwanda

Iki gitaramo nticyari icya Rick Ross na Davido gusa, ahubwo cyari n’ihuriro ry’ibyamamare mu ngeri zitandukanye z’imyidagaduro muri Afurika:

  • The Ben n’umugore we Uwicyeza Pamella: Bari mu bitabiriye iki gitaramo baturutse mu Rwanda.
  • DJ Spinny: Umunyarwanda usanzwe avangira imiziki muri Uganda na we yari ahari.
  • Zari The Boss Lady na Ya Levis: Na bo bari mu byamamare byatumiwe muri uyu mugoroba w’amateka.

Iki gitaramo cyasize amateka mashya muri Zambia, haba mu buryo bwo gutegura ibitaramo bihenze ndetse n’uburyo bushobora guhuriza hamwe ibyamamare bikomeye mu gihe kimwe.

CYIZA Theogene FOLLOW ME ON