Rihanna yavuye mu mujyi yari atuyemo kubera ubwoba
Rihanna yavuye mu mujyi yari atuyemo kubera ubwoba
Umuhanzikazi Robyn Rihanna Fenty wamamaye mu Muziki nka Rihanna yahunze urugo rwe kubera umutekano muke mu gace yari atuyemo.
Nyuma yo guterwa n'umugore w'umugizi wa nabi akarasa hafi y'urugo rwe, umuhanzikazi w'umunyamerika Rihanna yafashe umwanzuro wo kuba ahunze urugo rwe kubwo gutinya ko yakomeza kwibasirwa n'abashaka kumubuza Amahoro.
Kuwa 08 Werurwe 2026 umugore yarashe mu rugo rwa Rihanna ruri I los Angeles cyakora imana ikinga akaboko ntihagira uhaburira ubuzima kuko umugambi w'umwanzi utagezweho.
Nyuma yo kumenyekana k'uwo mugizi wa nabi haje kugaragara ko ari umugore w'imyaka 30 y'amavuko wari usanzwe yanga urunuka uyu muhanzikazi nk'uko byagaragaye mu mashusho ye yo mugihe cyashize avuga ko yanga Rihanna.
Rihanna yavuye i Los angeles
Kugeza ubu uyu mugore arafunzwe mugihe agikorwaho iperereza ngo aryozwe ibyaha akurikiranyweho nubwo hari Andi makuru avuga ko yasabwe ingwate ya Miliyoni 10 kugira ngo akurikiranwe ari hanze(adafunzwe).
Uwateye urugo rwa Rihanna yatawe muri Yombi





