Rubavu: Abahinzi b’ibitunguru bavuga ko byatangiye kuborera mu mirima nyuma y’uko babuze isoko ryabyo

Aug 19, 2024 - 08:52
 0
Rubavu: Abahinzi b’ibitunguru bavuga ko byatangiye kuborera mu mirima nyuma y’uko babuze isoko ryabyo

Rubavu: Abahinzi b’ibitunguru bavuga ko byatangiye kuborera mu mirima nyuma y’uko babuze isoko ryabyo

Aug 19, 2024 - 08:52

Abahinzi b’ibitunguru bo mu mirenge itandukanye mu Karere ka Rubavu, bavuga ko ibitunguru bahinze byatangiye kuborera mu mirima nyuma y’uko babuze isoko ryabyo.

Abavuga ibi bamwe, ni abo mu mirenge ya Mudende n’indi byegeranye, aho batabaza ubuyobozi ko bwabafasha kubabonera isoko kuko bimwe byatangiye kuborera mu mirima.

Hari uwagize ati :"Dufite igihombo kirekire kuko aha hose nashoyemo ibihumbi 700Frw, bari kugura uko bagura ubu hano ntiharenza ibihumbi 300Frw, ni igihombo gikabije buriya twahombye".

Undi ati: "Byaheze mu mirima kandi byaborera mu murima kubera kubura abaguzi, ni igihombo".

Undi nawe yungamo ati:"Imvura iguye byahita bibora nizo mpungenge dufite".

Bavuga ko bafite impungenge z’aho bazakura ubwishyu kuko amafaranga bashoye ari ayo bagujije mu bigo by’imari.

Bavuga ibi, mu gihe ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu ko bari gushaka igisubizo kirambye aho hagiye kubakwa uruganda ruzatuma abahinga ibitunguru bashobora kubika umusaruro igihe kirekire.

Mulindwa Prosper, Umuyobozi w’akarere ka Rubavu,yabigarutseho aho avuga ko ku bufatanye na NAEB bagiye kubaka ubwanikiro bw’ibitunguru bityo ababihinga biteze imbere.

Ati: "Ntabwo twari dufite ikibazo cy’isoko, mu buryo burambye hari gutegurwa umushinga ku bufatanye na NAEB n’abandi bafatanyabikorwa kuzubaka uruganda rw’ubwanikiro bw’ibitunguru kugirango bijye bibikwa igihe kirekire, tugiye kuzabikorera mu murenge wa Kanzenze n’ikibanza twaragisuye, hari gutegurwa gahunda y’amasoko no kunoza inyigo".

Bivugwa ko intandaro yo kuba ibitunguru biborera mu mirima, byaba ari uko byaba bifite amazi menshi.

Kurundi ruhande nyuma y’imyaka 3 ishize ubugenzuzi bwakozwe mu mirenge 6 muri 12 igize aka karere ka Rubavu ihingwamo ibitunguru bwerekanye ko impamvu bitabikika biterwa n’imbuto y’ibitunguru bahinga iba yifitemo amazi menshi, kandi imashini yari yaguzwe akayabo yo kubyumisha iri mu murenge wa Busasamana byagaragaye ko itujuje ubuziranenge.

Source: Isango Star

BYIRINGIRO Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06