Rubavu: Abantu batatu bafunzwe bakekwaho gutema inka z’umuvandimwe wabo kubera amakimbirane
Rubavu: Abantu batatu bafunzwe bakekwaho gutema inka z’umuvandimwe wabo kubera amakimbirane
Mu Karere ka Rubavu Abantu batatu bo mu muryango umwe batawe muri yombi, bakekwaho gutema inka z’umwarimu Ntuyenabo Bernard, bikekwa ko byaba byaratewe n’amakimbirane n’amashyari bari bafitanye.
Abantu batatu bo mu muryango umwe wo mu Murenge wa Cyanzarwe, Akarere ka Rubavu, bari mu maboko y’inzego z’umutekano bakekwaho kugira uruhare mu gutema inka z’umuvandimwe wabo, Ntuyenabo Bernard, usanzwe ari umwarimu mu mashuri abanza.
Ibi bibaye nyuma y’igihe kitari kirekire uyu mwarimu atemewe inka ebyiri zikurikiranya, zirimo imwe yari imaze ibyumweru bibiri ibyaye. Bikekwa ko byaturutse ku makimbirane ashingiye ku mashyari yo mu muryango.
Umwe mu baturage batuye mu Mudugudu wa Gasenyi aho ibi byabereye, yavuze ko amakimbirane hagati y’abo mu muryango wa Ntuyenabo amaze igihe, ashingiye ku ishyari bamugirira kubera iterambere amaze kugeraho.
Yagize ati: “Hari igihe bamwe bamubwiye ko atazigera agira n’inka cyangwa ngo agire icyo ageraho, ariko ibintu bikomeje gufata indi ntera kugeza ubwo inka ze zitangiye gutemwa.”
Amakuru ava mu nzego z’ibanze agaragaza ko inka iherutse kwibasirwa yatemwe ku kuguru k’inyuma, mu gihe umushumba wari uyiragiye yari yagiye mu kabari nijoro, agarutse asanga yangiritse cyane.
Amakuru umunyamakuru wa Imvaho Nshya yahawe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanzarwe, Mugisha Honoré, yemeje ko abo bantu batatu batawe muri yombi kandi ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane ukuri ku byabaye.
Aho yagize ati: “Hari abamaze gufatwa bakekwaho ibi bikorwa, cyane ko basanzwe bafitanye amakimbirane na nyiri inka. Ariko iperereza riracyakomeje kugira ngo hamenyekane niba ari bo babikoze n’impamvu yabyo.”
Agakomeje ashimangira ko ibi bikorwa byateje igihombo gikomeye uyu mwarimu, kuko imwe mu nka yari imaze gutemwa mbere yaje kubagwa, indi na yo bikaba bitaramenyekana niba izarokoka.
Ubuyobozi bwibukije abaturage kwirinda amakimbirane n’ibikorwa by’urugomo, bubasaba gukemura ibibazo banyuze mu nzira zemewe n’amategeko.
Banagiriwe inama yo kurushaho kurinda amatungo yabo bayashyira mu bikumba bihuriweho, hagamijwe kongera umutekano wayo no gukumira abashobora kuyangiza.






