Rubavu: impanuka y'ikamyo yahitanye abantu 11 barimo abavuye gusenga
Rubavu: impanuka y'ikamyo yahitanye abantu 11 barimo abavuye gusenga
Kuri uyu wa 28 Gashyantare 2026 mu karere ka Rubavu habaye impanuka y'ikamyo itwara ubuzima bw'abantu bagera kuri 11 harimo abari bavuye gusenga
Iyi mpanuka yabereye mu murenge wa Gisenyi ku igicamunsi cyo kuri uyu wa gatandatu ubwo Ikamyo yaburaga feri ikagonga Indi modoka nto itwara abagenzi barindwi bari muri iyi modoka bavuye gusenga bakahasiga ubuzima ndetse na shoferi w'iyi kamyo we n'abandi bantu batatu bagendanaga bakahaburira ubuzima.
Muri aba bagenzi bari mu modoka nto harimo batatu bo murugo rumwe bose bari bahawe lifuti ibegereza murugo aho bataha ubwo bahuriraga n'iyi modoka mu nzira bikaza kurangira urugendo rwabo rutabaye ruhire.
Ni inkuru y'incamugongo ku miryango y'ababuriye ubuzima muri iyi mpanuka yabereye hafi y'ibitaro bya Gisenyi ndetse n'abandi banyarwanda Bose muri Rusange kubwo kubura ubuzima kw'aba baturage.
Mugihe hamaze gutangazwa 11 bitabye imana muri iyi mpanuka biranavugwa ko hari undi umwe ukiri kwitabwaho mu bitari bya Gisenyi aho hakigeragezwa ku kuba yagarurwa ibuntu.
Bamwe mu baganiriye n'itangazamakuru bavuga ko uburyo iyi mpanuka yabaye bavuga ko yabaye isa nitunguranye kubera uburyo yihusemo.
Iyi modoka yari irimo abantu barindwi isize uyu mushoferi yari afite abana batatu muribo hakaba hapfuye babiri bari kumwe naho undi umwe muto na Nyina(umugore wa nyakwigendera) bakaba aribo basigaye muri uyu muryango usanzwe utuye ahitwa mu rugerero.
Ikamyo yakoze impanuka yari ivuye mu gihugu cya Kenya,Inzego z'umutekano zemeza ko ntakindi kibazo yari ifite kuko aho imodoka zica ngo zikorerwe ubugenzuzi nayo yari yahaciye bikaba ibituma hemezwa ko ntamakosa y'abatwaye ibi binyabiziga kuri iyi mpanuka





