Rubavu: Inzu y’umuturage yafashwe n’inkongi y’umuriro irashya ibirimo birakongoka biba umuyonga
Rubavu: Inzu y’umuturage yafashwe n’inkongi y’umuriro irashya ibirimo birakongoka biba umuyonga
Inzu y’umuturage wo mu karere ka Rubavu, Umurenge wa Gisenyi yafashwe n’inkongi y’umuriro irashya,ibirimo birakongoka, inzego z’ibanze zivuga ko iperereza ku cyaba cyayiteye rigikomeje mu gihe iryibanze hakekwa insinga z’umuriro w’amashanyarazi.
Ahagana saa moya z’igitondo, cyo kuri iki cyumweru, tariki ya 06 Ukwakira 2024, mu Mudugudu w’Umunezero ho mu Kagari k’Amahoro, nibwo iyi nzu yafashwe n’inkongi.
Iyi nkongi yibasiye iyi nzu yatwitse ibintu byose kuko ntacyo abaturage babashije gukuramo, byose biba umuyonga.
Nikubwayo Leontine wari ucumbitse muri iyi nzu mu gihe cy’imyaka ibiri avuga ko nabo ibyo kumenya amakuru kuri iyi nkongi babyukijwe n’akana gato ko muri uru rugo kababwira ko mu nzu hacanywemo.
Ati :“Twari turyamye umwana muto aratubyutsa atubwira ko munzu harimo kwaka umuriro, twasanze abaturanyi bamwe buriye igipangu badusaba gukingura, umuriro wari wamaze kuba mwinshi ku buryo usibye utuntu duke twari twegereye icyumba cy’uruganiriro twaramuye ibindi byahiye bigakongoka.”
Akomeza avuga ko iyi nzu yari ayituyemo kuva muri 2022, nabo ibyabaye batazi icyabiteye gusa bakeka ko byaba byaturutse mu nsinga z’amashanyarazi.
Murekatete Furaha, ni umuturanyi w’ahabaye inkongi y’umuriro avuga ko babyukijwe n’uko batabajwe ahita abyutsa umuhungu we mukuru, aragenda yurira igipangu akajya aterura abana akabohereza inyuma yacyo bakabakira.
Ahamya ko nawe uko babonye iyi nkongi y’umuriro yaba yatewe n’insinga z’amashanyarazi, kuko basanga iyo iba yatewe na Gaz byari guturika ariko bo babonaga umuriro mwinshi urimo hejuru mu isakaro.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi, Tuyishime Jean Bosco yavuze ko iperereza ku cyaba cyateye iyi nkongi rigikomeje.
Ati :”Iperereza ku cyateye iyi nkongi y’umuriro n’ubwo iry’ibanze hakekwa ko yaba yatewe n’insinga z’amashanyarazi.
Yakomeje avuga ko ku bw’amahirwe nta muntu iyo nkongi yahitanye cyangwa ngo ikomeretse.
Iyi nzu ikimara gufatwa n’inkongi Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe gukumira, kurwanya no kuzimya inkongi y’umuriro, ryahasesekaye rihosha umuriro wari wamaze gukwira mu bice bitandukanye byayo.
Ni mu gihe Abaturarwanda basabwa gutunga kizimyamwoto no gufata ubwishingizi bw’ibikorwa ndetse n’inyubako.





