Rubavu: Meya Mulindwa yasabye abatahutse bavuye muri Congo gushyigikira ubumwe bw’Abanyarwanda

Feb 20, 2026 - 08:21
 0
Rubavu: Meya Mulindwa yasabye abatahutse bavuye muri Congo gushyigikira ubumwe bw’Abanyarwanda

Rubavu: Meya Mulindwa yasabye abatahutse bavuye muri Congo gushyigikira ubumwe bw’Abanyarwanda

Feb 20, 2026 - 08:21

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Meya Mulindwa Prosper yasabye Abanyarwanda batahuka mu Rwanda bavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gushyigikira ubumwe bw’Abanyarwanda no kwirinda amacakubiri.

Yabigarutseho kuri uyu wa Kane, ubwo bakiraga Abanyarwanda 336 bagize imiryango 93, bari bamaze imyaka myinshi batuye muri RDC, batahutse mu Rwanda.

Aba banyarwanda bakiriwe ku mupaka munini uhuza u Rwanda na Congo uzwi nka La Corniche.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Meya Mulindwa Prosper avuga ko bashishikariza aba Banyarwanda kwibona mu muryango Nyarwanda bagarutsemo.

Ati ” Aba Banyarwanda bacu tubifuriza kwihuta kwinjira mu buzima bw’Abanyarwanda bakajyana n’abandi, ariko tukanabasaba gushishikariza abo basize mu mashyamba gutaha bakaza tugafatanya mu iterambere ry’Igihugu cyacu bakava muri ubwo bukererwe bamazemo imyaka myinshi.”

Avuga ko abatahutse bibutswa amahame agenga u Rwanda n’Abanyarwanda kugirango bagendane n’abandi basanze.

Ati ” Aba Banyarwanda tubibutsa u Rwanda icyaricyo icyo ruhagazeho nk’amahame yarwo kugirango barwinjiremo baruzi kuko baba bamaze imyaka hafi 30 bahabwa ubutumwa bubi bwo kwanga u Rwanda, ariko iyo bahageze tubasaba kwibuka amahitamo y’u Rwanda ari nayo bagomba kubakiraho mu guhitamo kwabo.”

Meya Mulindwa yasabye aba Banyarwanda kuba umwe nabo basanze no kwirinda ibyabashora mu macakubiri.

Ati ” Icya mbere ni ukuba umwe, gushyigikira ubumwe bw’Abanyarwanda mu buryo ubwaribwo bwose kwirinda ikintu gishobora gushora abantu mu macakubiri.”

Aba Banyarwanda bagarutse mu gihugu bahita bajyanwa mu Nkambi y’agateganyo ya Nyarushishi mu Karere ka Rusizi, aho bazavanwa basubizwa mu miryango yabo hirya no hino mu gihugu.

Gucyura Abanyarwanda babaga muri Congo bikorwa ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda n’iya Congo ndetse na UNHCR.

Kuva muri Mutarama 2025 kugeza muri Gashyantare 2026, Abanyarwanda barenga ibihumbi 5,000 bamaze gutahuka mu Rwanda.

Yanditswe na nkurunziza Bonaventure