Rubavu: Umusore akurikiranyweho kwica umugore amukubise umutego w’igitoki

Oct 14, 2025 - 05:18
 0
Rubavu: Umusore akurikiranyweho kwica umugore amukubise umutego w’igitoki

Rubavu: Umusore akurikiranyweho kwica umugore amukubise umutego w’igitoki

Oct 14, 2025 - 05:18

Umusore witwa Uzarama w’imyaka 18 y’amavuko afungiwe kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Kanama mu Karere ka Rubavu, akurikiranyweho kwica umugore witwa Manizabayo Béatrice w’imyaka 43 amukubise umutego w’igitoki (urwego, injagwe, isando) mu mutwe inshuro eshatu.

Amakuru avuga ko Uzarama yishe uwo mugore baturanye ubwo yari amukurikiye agiye kumwaka uwo mutego yari ashinguye ku nsina ye ku bw’urugomo.

Umwe mu baturage wo mu Mudugudu wa Kabingo, Akagari ka Musabike, Umurenge wa Kanama byabereyemo, yavuze ko ubusanzwe uyu musore asanzwe ari umushumba uragira inka mu bikuyu byo muri Pariki ya Gishwati.

Uyu musore Uzarama yari yaranashyizwe ku rutonde rw’abasore b’abanyarugomo bita ‘Ibihazi’, bategera abaturage mu nzira mu masaha y’umugoroba no mu ijoro.

Yagize ati: “Hari mu masaha ashyira saa moya z’um ugoroba, uyu musore tutamenye niba yari avuye aho aragira inka muri Gishwati mu bikuyu cyangwa hari ahandi yari yiriwe, ajya mu rugo rwa Bahore Jean Chrysostome akura umutego ku nsina ku bw’urugomo gusa, aragenda.”

Abana ba nyakwigendera baramubonye bamubaza icyo ayikuriye ku nsina, arabihorera yikomereza urugendo, na bo bahita bahamagara nyina wari uri mu nzu barabimubwira.

Bivugwa ko nyina yasohotse yiruka kuri uwo musore amusaba kuyigarura, ahubwo we amugarukana amwirukaho ngo ayimukibite.

Bivugwa ko uwo mugore yagarutse amuhunga avuza induru n’abana be basakuza batabaza, umugore agiye kugera mu rugo umusore aba yamushyikiriye amukubita iyo ‘njagwe’ mu mutwe inshuro 3 umugore ahita apfa.”

Abaturage bo muri uwo Murenge barasaba ubuyobozi gukurikiranira hafi abo basore n’abagabo biyise Ibihazi bakora urugomo, bagafatwa mu maguru mashya kuko bidakozwe hari ubundi buzima bwaba buri mu kaga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanama Nzabahimana Evariste, yemeje ko uyu musore yari asanzwe yarigize igihazi.

Yagize ati: “Yari asanzwe yarigize Igihazi na mbere yo kwica uyu mugore amukubise ‘injagwe’ mu mutwe inshuro eshatu zose. Yahise afatwa, afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kanama, Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu Buruhukiro bw’Ibitaro bya Gisenyi.”

Yihanganishije umuryango wagize ibyago, asaba abaturage kwirinda urugomo, aho babona rwaturuka hose bagatanga amakuru hakiri kare ngo rukumirwe. 

MUNYABARENZI Shalom I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250791091849