Ruhango: Noneho abasaza bakoze amahano atarabaho umwe ahasiga ubuzima

Sep 16, 2025 - 12:41
 0
Ruhango: Noneho abasaza bakoze amahano atarabaho umwe ahasiga ubuzima

Ruhango: Noneho abasaza bakoze amahano atarabaho umwe ahasiga ubuzima

Sep 16, 2025 - 12:41

Mu karere ka ruhango abasaza babiri bagiye kwiba ihene mu masaaha y'ijoro umwe bimuviramo kwitaba Imana

Ibi byabereye mu murenge wa Ruhango Akagari ka Tambwe ho mu karere ka Ruhango aho umusaza uri mu kigero cy'imyaka 73 y'amavuko yajyanye n'undi musaza uri mu kigero cy'imyaka 57 y'amavuko maze bajya kwiba ihene mu masaaha ya sasaba za nijoro. maze batangira gucukura inzu

Ubwo aba bajura batangiraga gucukura iyi nzu banyir'inzu babyumvise ubundi barabyuka baje kureba icyabaye ariko batangira kurwanya aba bajura ubundi umwe mu bajura afata umupanga awukubita umwe mu basore bo muri uru rugo.

Ibi byaje kurakaza abari batewe maze bafata umujura umwe baramukubita ubundi bimuviramo kwitaba Imana maze undi abaca mu rihumye ariruka.

Uwineza providence niwe nyiri uru rugo rwari rwatewe n'abajura avuga ko we atari yaraye mu rugo dore ko ngo yari yaraye mu murenge wa Byimana. 

Twagirumukiza Theobald warokotse inkoni zaba basore akiruka nawe yaje gufatwa n'abaturage bafatanije n'inzego z'umutekano akaba afungiye kuri sitasiyo ya polisi ikorera muri aka karere ka Ruhango.

 Aba basore babiri bacyekwaho gukubita uyu mujura umwe ari mu kigero cy'imyaka 17 naho undi ari mu kigero cy'imyaka 24 nabo bakaba bafunzwe icyakora abaturage bari gusaba ko aba basore barekurwa cyane ko ngo birwanagaho dore ko ngo aba bajura bari barabazengereje.

Naho umurambo w'uyu musaza uri mu kigero cy'imyaka 73 wahasize ubuzima wahise ujyanwa mu bitaro bya kinazi kugirango ukorerwe isuzuma mbere yuko ushyingurwa.

NIYONSENGA Thierry I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250798466089