Ruhango: Batandatu bafunzwe bakekwaho uruhare mu rupfu rw’umugabo wibaga imyumbati

Sep 19, 2025 - 04:40
 0
Ruhango: Batandatu bafunzwe bakekwaho uruhare mu rupfu rw’umugabo wibaga imyumbati

Ruhango: Batandatu bafunzwe bakekwaho uruhare mu rupfu rw’umugabo wibaga imyumbati

Sep 19, 2025 - 04:40

Umugabo w’imyaka 55, yasanzwe mu murima w’imyumbati yapfuye, bikekwa ko yazize inkoni z’abamusanzemo bakamukubitiramo bamukekaho ubujura.

Ibi byamenyekanye mu rukerera rwo ku wa 18 Nzeri 2025, ko uyu mugabo yishwe ubwo yasangwaga mu murima w’imyumbati, mu Mudugudu wa Nyamiyaga, Akagari ka Burima, Umurenge wa Kinazi, ho mu Karere ka Ruhango.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yahamije ko mu ijoro ryakeye, abaturage bayihaye amakuru ko babonye umurambo w’umugabo maze bihutira kujyayo basanga yapfuye.

Yavuze ko inkomoko yarwo ari uko nyir’umurima yabyutse nijoro akabona itoroshi ryaka mu murima we, yajyayo agasanga nyakwigendera arimo kumwibira imyumbati, agahita atabaza, maze abaturage bamutabaye barwana n’uwibaga imyumbati, bimuviramo ibikomere binini byamuviriyemo urupfu.

CIP Kamanzi, yavuze ko Polisi yahise ifata abantu batandatu bakekwaho urugomo rwateye uru rupfu.

Ati “Ubu bafungiye kuri Polisi, Sitasiyo ya Kinazi, Ubugenzacyaha bwatangiye kubakurikirana, na ho umurambo wajyanywe ku Bitaro bya Kinazi gukorerwa isuzumwa.”

Polisi yakomeje isaba abaturage kwirinda urugomo, ubujura no kwihanira kuko bitemewe bityo babireke kuko uwo bizajya bigaragaraho wese azajya abihanirwa.

Henriette UWAMAHIRWE