Rulindo: Abakora ubucukuzi butemewe bakomeje kuvugwaho n’andi mahano
Rulindo: Abakora ubucukuzi butemewe bakomeje kuvugwaho n’andi mahano
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo bwihanangije abakomeje kwijandika mu bikorwa byo gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko kuko bishyira ubuzima bwabo mu kaga, ababikora basabwe kubicikaho burundu dore ko batangiye no kuvugwaho n’ingeso zo guhohotera abaturage.
Kuri uyu wa 08 Mutarama 2026 mu Murenge wa Base ho mu Karere ka Rulindo habaye igikorwa cyo gusiba ibyobo by’abacukura mu buryo butemewe, ibintu basanga byangiza ibidukikije kuko rimwe na rimwe biteza inkangu ubutaka bugatembanwa n’amazi y’imvura.
abatuye mu Kagari ka Cyohoha bavuga ko abakora ubu bucukuzi batangiye no kwangiza ibikorwaremezo, kuko banacukuye ahakorerwaga inama rusange mu gihe abaturage baba baganirizwa n’inzego z’ibanze .
Umwe mu baganiriye n’itangazamakuru yagize Ati:” Baraza bagacukura!, ariko kandi hari n’abatinya (Abaturage)gutunga agatoki kuko iyo ubareze banaguhohotera
Bavuga ko bahangayikishijwe n’ukwiyongera kw’abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe .
Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Mukanyirigira Judith avuga ko ababikora batagomba kwihanganirwa kandi ko abaturage bagomba kumenya gukorana n’ubuyobozi bagatangira amakuru ku gihe aho babonye abiyita ibihazi bazwiho gucukura Zahabu.
Iki kibazo kandi bavuga ko gitezwa umurindi n’abamamyi bashora imari bakagura amabuye y’agaciro mu buryo bwa Magendu, bikaba bidindiza iterambere ry’ igihugu kubera imisoro badatanga, ndetse bikaviramo n’abaturage kuhaburira ubuzima kuko bishora mu birombe bikabagwira badafite ibikoresho by’ubwirinzi harimo n’urubyiruko rutakaza amashuri ngo rukurikiye amafaranga.
Yanditswe na nkurunziza Bonaventure





