Rulindo: Guverineri w'intara y'amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice yasobanuriye,abageze muzabukuru,ibyiza byo kwizigamira muro ejo heza

Oct 10, 2025 - 13:38
 0
Rulindo: Guverineri w'intara y'amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice  yasobanuriye,abageze  muzabukuru,ibyiza byo kwizigamira muro ejo heza

Rulindo: Guverineri w'intara y'amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice yasobanuriye,abageze muzabukuru,ibyiza byo kwizigamira muro ejo heza

Oct 10, 2025 - 13:38

Ibi byagarutsweho mu birori byo kwizihiza  umunsi mpuzamahanga w'Abageze muzabukuru mu karere ka Rulindo  wizihirijwe mu murenge wa Murambi ku nsanganyamatsiko  igira iti:Twite ku bageze mu zabukuru dutegura ahazaza heza h'abakiri bato ni inkingi mu iterambere rirambye.

Atangiza ibi birori umuyobozi w'Akarere Madamu MUKANYIRIGIRA Judith yasobanuye impamvu hatoranyijwe iyi nsanganyamatsiko avuga ko abageze mu zabukuru ari inkingi ya mwamba mu kubaka iterambere rirambye rifite icyerekezo kizima Ati:"Yatoranyijwe  hagamijwe  gukangurira umuryango nyarwanda guteganyiriza ejo hazaza kubaha no guha agaciro abageze mu zabukuru, bagira  uruhare rukomeye mu gutoza abakiri bato, kugira urukundo rw’igihugu no kunoza ibyo bakora nk’ imwe mu nzira zo gutegura amasaziro meza yabo mu muryango ubanogeye."

Abageze muzabukuru bo mu karere ka Rulindo bashimira Leta y'URwanda kuri gahunda zitandukanye zashyizweho zigamije kuzamura imibereho myiza yabo,zimwe muri izi gahunda bavuga zirimo inkunga y'ingoboka ihabwa abageze muzabukuru ndetse no kuba abahabwa pansion yarongerewe.

kuri uyu munsi hizihijwe umunsi mpuzamahanga w'Abageze muzabukuru mbere y'ibirori Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru n'abandi bayobozi  babanje gusura umukecuru witwa Kabera Martha utuye muri uyu murenge ukora ubuhinzi bwa Macadamia abasobanurira uburyo ubu buhinzi bumufasha kwizigamira muri Ejo Heza .

Mu ijambo rye Guverineri w'Intara y'amajyaruguru MUGABOWAGAHUNDE Maurice yashimiye KABERA Martha n'abageze mu zabukuru muri rusange ku ruhare bagira mu iterambere ry'Igihugu anabashimira uburyo bitabiriye ibi birori abasobanurira ibyiza byo kwizigamira muri Ejo Heza abasaba gukomeza kugira uruhare mu iterambera ry'Igihugu no kwigisha abakiri bato gukora ibikorwa bibateza imbere no kwiteganyiriza muri Ejo Heza.

 

 

Yanditswe na Nkurunziza Bonaventure