Rulindo: Hizihijwe Umuganura Hamurikwa Umusaruro w'ubuhinzi n'ubworozi.
Rulindo: Hizihijwe Umuganura Hamurikwa Umusaruro w'ubuhinzi n'ubworozi.
Tariki ya 1 kanama ni umunsi mu Rwanda hizihizwa umunsi mukuru w’umuganura, ku rwego rw’Akarere uyu munsi ukaba wizihirijwe mu murenge wa Ngoma.ariko no muyindi mirenge bakaba bawizihije mu midugudu.
Kwizihiza umuganura mu karere ka Rulindo byaranzwe no kumurika umusururo w’ubuhinzi n’ubworozi ndetse no gusangira ibiribwa birimo ibigori,ibiryo bya Kinyarwanda byiganjemo umutsima,ibishyimbo n’imyumbati ibihaza ndetse n’ibijumba.
Ibi bikaba bikubiye mu gisobanuro cy’umuganura kuko ari igikorwa cyo kwishimira no gusangira umusaruro weze mu gihe cyo hambere ukaba ari umunsi mukuru ngarukamwaka wubahwaga kandi ugahabwa agaciro ibwami no mu muryango w’Abanyarwanda.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu RUGERINYANGE Theoneste wari umushyitsi mukuru muri ibi birori byo kwizihiza umunsi w’umuganura mu murenge wa Ngoma nawe yashimangiye ko umuganura wizihizwa kugirango abanyarwanda basabane kandi bunge ubumwe bazirikana ibyiza bagezeho
RUGERINYANGE Theoneste ,Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu
Byumwihariko akaba yagarutse ku kiraro cya Yanze cyubatswe muri uyu murenge wa Ngoma avuga ko nk’abaturage b’umurenge wa Ngoma ndetse n’Akarere muri rusange ari umusaruro wo kwishimirwa muri uyu mwaka kuko iki kiraro kizoroshya ubuhahirane hagati y’abaturage b’umurenge wa Ngoma n’abaturanyi bo mu murenge wa Shyorongi.
Leta y’URwanda yongeye kugarura umuganura guhera mu mwaka wa 2011 ndetse umunsi w’umuganura ugirwa umunsi ngarukamwaka wizihizwa buri wa gatanu wa mbere w’ukwezi kwa munani,ukizihizwa n’Abanyarwanda bari mu Rwanda n’abatuye mu mahanga.
Yanditswe na Nkurunziza Bonaventure







