Rulindo: Ikiraro gishaje kibangamiye imigenderanire hagati y’abaturage b’imirenge ibiri

Mar 12, 2026 - 17:37
 0
Rulindo: Ikiraro gishaje kibangamiye imigenderanire hagati y’abaturage b’imirenge ibiri

Rulindo: Ikiraro gishaje kibangamiye imigenderanire hagati y’abaturage b’imirenge ibiri

Mar 12, 2026 - 17:37

Abakoresha ikiraro gihuza Akagari ka Gitare mu murenge wa Base na ka Nyirangarama mu murenge wa Bushoki ho mu karere ka Rulindo , bavuga ko kuba ibiti n'imbaho zitwikiriye iki kiraro zishaje biteza impungenge zo kuba byatera impanuka dore ko imodoka zatangiye kugwamo

Uretse kuba gihuza utu tugari , iki kiraro gikoreshwa n’abavuye mu isoko ry'amatungo riri mu murenge wa Base mu kagari ka gitare mu mudugudu wa Nyamugari bajyaye amatungo baguze mu yindi mirenge itandukanye bagatinya kunyura kuri iki kiraro kubera uburyo gishaje .

Iki kiraro kimaze imyaka myinshi cyubatswe n'abaturage, ibiti n'imbaho bikigize abantu bagendaho byarashaje ku buryo buteye impungenge abakinyuraho bari ku binyabiziga.

Bamwe mu bakoresha iki kiraro bavuga ko kuhanyura na moto cyangwa igare n'imodoka bitera impungenge kuko imbaho n'ibiti bishaje ndetse bimwe byanavuyeho, bityo bakaba basaba ko cyasanwa mu gihe cya vuba imvura itaraba nyinshi ngo cyuzure abantu bagwemo.

Bamwe mubatura baganiriye n'umunyamakuru wa bigezweho, bavuga ko mu gihe cy’imvura imodoka zitakongera kuhanyura kuko imbaho n'ibiti biriho bishaje ibindi byavuyeho.

Bagize b'ati “Kiriya kiraro urebye imbaho n'ibiti biriho birashaje bikeneye gusimbuzwa imbaho n'ibiti bimwe byavuyeho, mu gihe cy’imvura ntawakongera kujyayo kuko amazi yuzura hakenewe gukorwa. Nkababa bari kuri za moto cyangwa amagare n'imodoka byo biba ari ikibazo kuhambuka biba biteye impungenge kubera izo mbaho n'ibiti bimwe byavuyemo”.

Bamwe mu batwara ibinyabiziga baganiriye n'umunyamakuru wa bigezweho nabo bamugaragarije impungenge aho bavuga ko hari ahantu imbaho n'ibiti byavuyemo kubera gusaza bityo ko urebye nabi wagwamo bavuga ko n'uyumunsi tariki ya 12 Werurwe 2026 haguyemo ikamyo yaripakiye amabuye .

“Igihe cy’imvura bizaba bikabije kuko kiriya kiraro mu gihe cy’imvura kiruzura amazi akagera ku mbaho ubwo rero abantu bazajya bagwamo kuko hari imbaho n'ibiti byavuyemo , umuntu yagenda nabi akaba yikubisemo,”.

Umuyobozi w’akagari ka Gitare, Madamu Mukakomite Dative atangaza ko ubuyobozi bw’imirenge ku mpande zombi ndetse n'akarere bwagejejweho iki kibazo kiki kiraro gishaje kuburyo bugaragara kandi ko hafashwe ingamba zo kugikemura vuba ariko bikaba bitarakorwa.

Yagize ati “Ni ikiraro gifite akamaro gakomeye cyane ku baturage kuko kiduhuza n’akagari ka Nyirangarama ndetse, n'isoko rikomeye rya Nyamugari ry'amatungo tukabadusaba ko cyakubakwa kuko cyatangiye guteza impanuka kuko imodoka ziri kugwamo”.

Yanditswe na nkurunziza Bonaventure