Rulindo: Polisi yafatanye umuturage udupfunyika 689 n'ikilo cy'urumogi

Jan 1, 2026 - 18:59
 0
Rulindo: Polisi yafatanye umuturage udupfunyika 689 n'ikilo cy'urumogi

Rulindo: Polisi yafatanye umuturage udupfunyika 689 n'ikilo cy'urumogi

Jan 1, 2026 - 18:59

Polisi ikorera mu karere ka Rulindo ifatanyije n’inzego z’ibanze, ku makuru yatanzwe n’abaturage bafatiye mu cyuho umugabo wari ufite udupfunyika 689 n'ikilo cy'urumogi mu nzu iherereye mu mudugudu wa Gasekabuye, akagari ka Rudogo, Umurenge wa Kinzuzi mu karere ka Rulindo.

Ni igikorwa cyabaye mu rukerera rwo ku itariki ya 01 Mutarama 2026 aho uwafashwe yavuze ko ibyo biyobyabwenge yafatanwe abicururiza iwe murugo.

Polisi y’u Rwanda ishimira abaturage ku ruhare bagira mu gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge cyane cyane ko aribyo ntandaro y’ibyaha bitandukanye no guhungabanya umutekano.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru; Inspector of Police (IP) Ignace Ngirabakunzi yagize ati: “Uruhare rw’abaturage ni ingenzi cyane mu bikorwa nk’ibi byo kurwanya ibiyobyabwenge kuko aho biri biteza umutekano muke.”

Yakomeje agira ati: “Turasaba buri wese gukomeza gufatanya natwe kurwanya buri cyose cyahungabanya umutekano kuko aho umutekano utari nta terambere n’imibereho myiza y’abaturage biharangwa. Umwihariko w’ibiyobyabwenge wo ni uko akenshi biba intandaro y’urugomo, ubujura, uburwayi n’izindi ngaruka zigera k’ubikoresha cyangwa utuye aho bikoreshwa.”

Uwafashwe yahise ajyanwa gucumbikirwa kuri station ya Polisi ya Murambi kugira ngo ashyikirizwe urwego rw'ubugenzacyaha rumukorere dosiye.

Ingingo ya 263 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko; umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 7 ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 5 ariko atageze kuri miliyoni 10 ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje mu gihe ku biyobyabwenge bihambaye ari igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW).

Yanditswe na Nkurunziza Bonaventure