Rulindo: Polisi yarashe umwe mu basore bashakaga guhorera mugenzi wabo wapfuye

Oct 6, 2025 - 11:24
 0
Rulindo: Polisi yarashe umwe mu basore bashakaga guhorera mugenzi wabo wapfuye

Rulindo: Polisi yarashe umwe mu basore bashakaga guhorera mugenzi wabo wapfuye

Oct 6, 2025 - 11:24

Mu karere ka Rulindo, umwe mu basore bakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, bamenyerewe nk’Abapari, yarashwe na Polisi nyuma yo kwiyemeza guhorera mugenzi wabo wapfuye ubwo yahungaga abashinzwe umutekano wa Rutongo Mining.

Nyuma yo gushyingura nyakwigendera, abo basore basinze batangira gutera amabuye imodoka ya Polisi, banashyiraho bariyeri mu muhanda. Polisi yabanje kurasa mu kirere kugira ngo ibatatanye, ariko banga kuva ku izima, bituma umwe araraswa ahita apfa.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Ngirabakunzi Ignace, yasabye abaturage kwirinda urugomo no kutarwanya inzego z’umutekano, kuko bishobora kubagiraho ingaruka zikomeye.

MBARUSHIMANA Elia MBARUSHIMANA Elia joined journalism as a volunteer in 2018. Currently an Entertainment Journalist & News Reporter. I worked for NEWSWITHIN, MAXIMED TV, and Ukwelitimes.com as well as imirasiretv.com & bigezwehotv.com | Contact Me: +250781087999 or mbarushimanaelia50@gmail.com