Rulindo: Umuyobozi Mm Mukanyirigira Judith yasabye ,abikorera n'abafatanyabikorwa kugira ,uruhare muri gahunda y'imyaka 5 y'iterambere ry'akarere
Rulindo: Umuyobozi Mm Mukanyirigira Judith yasabye ,abikorera n'abafatanyabikorwa kugira ,uruhare muri gahunda y'imyaka 5 y'iterambere ry'akarere
Ibi umuyobozi w'akarere ka rulindo yabigarutseho kuwa 25 kanama Mu nama Umuyobozi w’Akarere yagiranye n’abagize ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere JADF ,yarigamije kurebera hamwe gahunda y’imyaka itanu y’iterambere ry’Akarere ka Rulindo.
Muri iyi nama hagaragajwe ibikorwa biteganyijwe kuzakorwa mu myaka itanu uhereye 2024-2029 mu nkingi y’ imiyoborere myiza,ubukungu n’imibereho myiza y’Abaturage, hanagarukwa byumwihariko ku bikorwa biteganyijwe mu mwaka w'ingengo y'imari 2026-2027.
Umuyobozi w’Akarere Madamu MUKANYIRIGIRA Judith atangiza iyi nama yibukije abafatanyabikorwa ko Guverinoma yashyizeho gahunda y’imyaka itanu yo kwihutisha iterambere NST2 kandi ko Akarere arirwo rwego rwo gushyira mu bikorwa iyi gahunda kubufatanye n’abafatanyabikorwa.
Gahunda y’imyaka itanu y’iterambere mu karere ka Rulindo hateganyijwemo ibikorwa bitandukanye birimo kubaka ibiro by’Akarere n’imirenge, kongera ibikorwaremezo bijyanye no kubaka ibiraro,amavuriro,amasoko no gukwirakwiza amazi meza mu baturage,amashanyarazi ndetse no kubaka udukiriro, Kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi n’uburyo bwo kuwufata neza ,kurwanya imirire mibi n’igwingira, kwita kurubyiruko n’ibindi
Padiri NTIRUSHWA Patrice Uyobora ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Rulindo yijeje umuyobozi w’Akarere ko abafatanyabikorwa bazagira uruhare muri ibi bikorwa kandi bikagerwaho neza uko byateguwe.
Umuyobozi w’Akarere Madamu MUKANYIRIGIRA Judith ashima abafatanyabikorwa n’urwego rw’abikorera uruhare basanzwe bagira mu iterambere ry’Akarere.
Mu karere ka Rulindo habarurwa abafatanyabikorwa barenga 70, iyi gahunda y’imyaka itanu y’iterambere ry’Akarere biteganyijwe ko ibikorwa bizakorwa bizatwara amafaranga y’uRwanda arenga miliyari 285 z’Amafaranga y’uRwanda.
Yanditswe na Nkurunziza Bonaventure







