Rulindo:Perezida w'urugaga rw'abikorera mu karere ka Rulindo yifatanyije n’abaturage b'umurenge wa Base mu muganda rusange usoza Mata 2026

Apr 25, 2026 - 11:50
 0
Rulindo:Perezida w'urugaga rw'abikorera mu karere ka Rulindo yifatanyije n’abaturage b'umurenge wa Base mu muganda rusange usoza Mata 2026

Rulindo:Perezida w'urugaga rw'abikorera mu karere ka Rulindo yifatanyije n’abaturage b'umurenge wa Base mu muganda rusange usoza Mata 2026

Apr 25, 2026 - 11:50

Kuri uyu wa gatandatu usoza ukwezi kwa Mata 2026, Perezida w'urugaga rw'abikorera mu karere ka Rulindo, Ndoli Ildephonse, ari kumwe n’umuyobozi bw'umurenge wa Base bwa Uwiringiye Placide n'abikorera bo muri santeri ya Base , bifatanyije n’abaturage bo mu midugudu ya Base,Nyamugari,Rugaragara na Mugenda ya 2 mu muganda rusange wabereye mu Murenge wa Base, Akagari ka Rwamahwa.

Uyu muganda wibanze ku gukora isuku ahahoze hubatse ibagiro ry'akarere ka Rulindo , mu rwego rwo kwita Ku isuka no kubungabunga ibishanga.

Witabiriwe kandi n’Urubyiruko , inzego z’umutekano.

Nyuma y’umuganda, abayobozi bashimiye abaturage bitabiriye umuganda.

Abaturage basabwe gukomeza gukora cyane bakiteza imbere, birinda amakimbirane ashobora guteza umutekano muke no kudindiza iterambere ry’imiryango. Banashishikarijwe kwimakaza umuco wo kuganira no kujya inama, bagakemura ibibazo mu bwumvikane, no kurangwa n’isuku aho batuye n’aho bakorera.

By’umwihariko, abayobozi bibukije abaturage gukomeza kuba maso muri ibi bihe by’imvura nyinshi, bakirinda ibiza ba kanazirika amazu yabo no kubahiriza amabwiriza atangwa n’inzego zibishinzwe kugira ngo harindwe ubuzima n’ibyabo.

Basobanuye kandi impinduka ziherutse kuba muri gahunda ya Mituweli (Mutuelle de Santé), basaba abaturage kwihutira gukosoza kugirango batangire kwishyura ubwisungane mu kwivuza bw’umwaka wa 2026–2027. Abafite ibibazo bijyanye n’amafaranga y'umusanzu bagomba kwishyura, bagiriwe inama yo kwegera ubuyobozi bw’Akagari kugira ngo bafashwe.

Uyu muganda wabaye umwanya mwiza wo gukomeza gushimangira ubufatanye hagati y’abaturage n’abayobozi, hagamijwe guteza imbere imibereho myiza n’iterambere rirambye ry’umurenge wa Base n’akarere ka Rulindo muri rusange.

                        AMAFOTO 

Yanditswe na nkurunziza Bonaventure