Rulindo:Urugaga rw’abikorera(PSF) batoye Komite nshya

Mar 9, 2026 - 18:22
 0
Rulindo:Urugaga rw’abikorera(PSF) batoye Komite nshya

Rulindo:Urugaga rw’abikorera(PSF) batoye Komite nshya

Mar 9, 2026 - 18:22

Abikorera ku rwego rw’Akarere ka Rulindo , kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Werurwe 2026 bitoreye abayobozi bazabahagararira muri manda y’imyaka ine, ni amatora yabereye mu cyumba cy'inama cya Rusiga.

Muri aya matora y’abahagarariye urwego rw’abikorera(PSF) ku rwego rw’Akarere ka Rulindo uwatorewe ku mwanya wa Perezida, ariwe ugomba kuyobora abikorera mu Karere ka Rulindo mu gihe cya manda y’imyaka ine ni ,NDOLI Ildephonse wungirijwe na MUGIRANEZA Venuste na UWANYIRIGIRA Léocadie.

Aya matora yitabiriwe n’abikorera bose biganjemo abacuruzi,ubuyobozi bw'akarere ka Rulindo ,n'inzego z'umutekano hamwe n’abandi bakora imirimo itandukanye ibateza imbere. Ay'amatora yayobowe n'abagize komisiyo y'igihugu y'amatora 

Ndoli ildephonse watorewe kuba Perezida wa PSF mu Karere ka Rulindo yasabye bagenzi be bamugiriye icyizere hamwe na Komite akuriye gufatanya mu bikorwa bizamura urwego rw’abikorera mu Karere.

Yagize ati ” Mbashimiye icyizere mwangiriye mukantora. Inshingano mumpaye kimwe n’abo dufatanije ku rwego rw’Akarere, tudafatanije ntacyo twageraho. Nidukora nk’ikipe ibyo tuzagambirira kugeraho byose tuzabigeraho, inama zanyu zirakenewe ngo nibura dukore ku buryo mu myaka 4 tuzaba dufite igikorwa cyitirirwa PSF mu Karere kacu.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Madamu Mukanyirigira Judith yasabye abatowe kuba umusemburo wa bagenzi babo mu bikorwa byiza bagira inama abo bahagarariye muri gahunda zo kwiteza imbere muri rusange,abakangurira gukorera hamwe kugira ngo bateze imbere Akarere ka Rulindo.yijeje Kandi ubufatanye komite nshya ya PSF mu karere ka Rulindo ndetse asaba na komite icyuye igihe gukomeza kugira uruhare mu gukorera igihugu no guteza imbere akarere Ka Rulindo muri rusange. 

Nyuma y'amatora Perezida w'urukiko rwisumbuye rwa Gicumbi yakiriye indahiro z'abagize komite nyobozi na komite nkemurampaka z'urugaga rw'Abikorera mu karere ka Rulindo byumwihariko perezida wa PSF mu karere bwana Ndoli Ildephonse akaba yahise aba umujyanama mu nama njyanama y'Akarere Ka Rulindo.

Yanditswe na nkurunziza Bonaventure