Rurageretse hagati ya Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’icyo gihugu

Aug 16, 2025 - 00:27
 0
Rurageretse hagati ya Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’icyo gihugu

Rurageretse hagati ya Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’icyo gihugu

Aug 16, 2025 - 00:27

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’icyo gihugu, Général Prime Niyongabo, bararebana ay’ingwe bapfa amabuye y’agaciro yo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ndayishimiye aherutse gutegeka ko abofisiye bakuru babiri mu Ngabo z’u Burundi bakekwaho kwinjiza amabuye y’agaciro i Bujumbura bayakuye mu Burasirazuba bwa RDC mu buryo bunyuranyije n’amategeko batabwa muri yombi.

Aba bafosiye batawe muri yombi tariki ya 28 Nyakanga 2025 ubwo bavaga mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo nyuma y’uko umushoramari Juvénal Hajayandi ufite isoko ryo kugaburira abasirikare b’u Burundi bari mu ntambara muri RDC afunzwe, na we akaba akekwaho uruhare mu kwinjiza amabuye y’agaciro mu gihugu.

Nyuma yo gufatwa, aba bofisiye bajyanywe ku biro by’Umushinjacyaha Mukuru i Bujumbura, bahatwa ibibazo kugeza mu masaha y’ijoro, nyuma boherezwa muri gereza nkuru ya Mpimba, bafungirwa mu gace kazwi nka ‘Infirmerie’.

Aba bofisiye kandi bashinjwa kwinjiza mu Burundi ibikomoka kuri peteroli ndetse n’ibitenge baranguye muri Kivu y’Amajyepfo, bakoresheje imodoka za gisirikare zagenewe kujyanira abasirikare ibiribwa n’ibikoresho.

Ubwo Gen Niyongabo yamenyaga inkuru y’ifatwa ry’aba bofisiye, mu ijoro ryo ku wa 28 rishyira uwa 29 Nyakanga, yagiye kuri gereza ya Mpimba, arabafunguza, basubira mu butumwa mu Burasirazuba bwa RDC.

Icyemezo cya Gen Niyongabo cyo gufungura aba bofisiye mu buryo bunyuranyije n’amategeko cyarakaje Umushinjacyaha Mukuru, Léonard Manirakiza, na Perezida Ndayishimiye, kuko cyashimangiraga uruhare uyu musirikare mukuru afite mu kwinjiza amabuye y’agaciro mu Burundi.

Bamwe mu bashinzwe umutekano muri iki gihugu bavuga ko amakimbirane ari hagati y’impande zombi yageze ku rwego Perezida Ndayishimiye atekereza kwirukana Gen Niyongabo, gusa bagaragaza ko ari icyemezo kitagwa amahoro Umukuru w’Igihugu bitewe n’uko u Burundi bwugarijwe n’ibindi bibazo birimo iby’ubukungu.

Ingabo z’u Burundi ziri mu Burasirazuba bwa RDC hashingiwe ku masezerano ibihugu byombi byagiranye ajyanye n’ubufatanye mu by’umutekano. Muri Kanama 2023, ubwo Ndayishimiye yemeraga kohereza abasirikare ngo barwanye ihuriro AFC/M23, Félix Tshisekedi yamuhaye ishimwe rya miliyoni 2 z’Amadolari.

Hashingiwe ku masezerano avuguruye yo mu 2023, Leta ya RDC yemeye ko izajya yishyura buri musirikare w’u Burundi uri ku rugamba umushahara w’Amadolari 5000 ku kwezi, gusa bakomeje guhembwa asanzwe, andi ajya mu mufuka wa Ndayishimiye.

Kwikubira aya mafaranga kwa Ndayishimiye kwarakaje bamwe mu bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Burundi, kuko na bo atabavunguriraho, bigira inama yo kujya bajya gushaka amabuye y’agaciro muri RDC mu rwego rwo kwishakira inyungu muri iyi ntambara.

Gen Niyongabo amaze igihe kinini avugwa muri ibi bikorwa, gusa Ndayishimiye yari yaramwihoreye kuko yari abizi ko na we atari shyashya. 

BYIRINGIRO Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06