Rusizi: Abagabo n’abasore 36 batawe muri yombi bakekwaho ubujura n’ubutekamutwe mu baturage
Rusizi: Abagabo n’abasore 36 batawe muri yombi bakekwaho ubujura n’ubutekamutwe mu baturage
Muri Rusizi, inzego z'umutekano zafashe abantu 36 bakekwaho kuba mu gatsiko k'Abameni kiba amatungo n'amafaranga kuri telefone.
Urwego rw’umutekano n’ubuyobozi mu Murenge wa Nyakarenzo, Akarere ka Rusizi, rwakoze umukwabu ukomeye watumye hatabwa muri yombi abagabo n’abasore 36 bakekwaho kuba mu mutwe w’abagizi ba nabi biyise “Abameni”.
Aba bakekwa bafatiwe mu Tugari twa Rusambu, Kabuye, na Karangiro, nyuma y’uko abaturage bari bamaze igihe bataka guhozwa ku nkeke n’ubujura bw’amatungo, imyaka mu mirima, ndetse n’ubutekamutwe bwifashisha ikoranabuhanga.
Nk'uko tubikesha 'Imvaho Nshya' Abaturage bo mu Murenge wa Nyakarenzo bagaragaje ko bari bageze aharindimuka kubera ubuhemu bw’aka gatsiko. Usibye kwiba inka, ihene, n’amatungo magufi mu biraro, “Abameni” bamenyereweho gukoresha amayeri akomeye y’ikoranabuhanga mu kwiba amafaranga kuri telefone (Mobile Money).
Umuturage wo mu Kagari ka Kabuye yagize ati: “Ntushobora gushyira amafaranga kuri telefone ngo wizere kuyamaraho kabiri. Bagira amayeri menshi bakoresha batwiba, kandi aka gatsiko gakorera muri uyu murenge wacu no mu wa Nkungu kakiba igihugu cyose.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakarenzo, Dushimimana Baptiste, yemeje ko uyu mukwabu wakozwe hashingiwe ku makuru yatanzwe n’abaturage ubwabo bari barambiwe n’urugomo n’ubujura.
Gitifu Dushimimana yagaragaje akababaro kiterwa n’uko abenshi mu bafashwe ari urubyiruko rukiri ruto rwafite imbaraga zo gukora ibyubaka igihugu. Yagize ati: “Byakozwe ku makuru yatanzwe n’abaturage... abenshi muri 36 bafashwe ni urubyiruko rwagombye kuba rukoresha izo mbaraga n’ubwenge mu gukora ibikorwa biruteza imbere.”
Kugeza ubu, aba bakekwa bose bacumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kamembe mu gihe hagikorwa iperereza ryimbitse ku byaha by’ubujura, urugomo, no gukoresha ibiyobyabwenge bakurikiranweho.
Nubwo hari abaturage bafite impungenge ko aba bantu bashobora kurekurwa vuba bagasubira kwishongora ku bo bahemukiye, ubuyobozi bwashimangiye ko amategeko atazababererekera. Ubuyobozi bwasabye abaturage gukomeza kuba maso no gutangira amakuru ku gihe kugira ngo umutekano w’abantu n’ibyabo ukomeze gusugira.






