Rusizi: Amarozi aravuza ubuhuha mu baturage

Jul 21, 2025 - 08:28
 0
Rusizi: Amarozi aravuza ubuhuha mu baturage

Rusizi: Amarozi aravuza ubuhuha mu baturage

Jul 21, 2025 - 08:28

Rusizi abatuye mu murenge wa Nkungu mu kagari ka Kiziguro baravuga ko bahangayikishijwe n'amarozi akunze kuvugwa muri ako gace.

Ni mu mudugudu  wa Mukenke akagari ka Kiziguro umurenge wa nkungu ho mu karere ka Rusizi aho abatuye muri ako gace bavuga ko bahangayitse kubera imyitwarire y'uwitwa Rukotsori Anastase uzwi ku kazina ka hashi uvugwaho amarozi akomeye cyane kuko ngo arabaroga rwose mu buryo budasanzwe. Benshi babanje kubihakana bavuga ko ari ukumubeshyera ariko ngo byaje kurushaho gutera ubwoba ubwo yabyemeraga mu nteko.

Aba baturage bavuga ko uyu Rukotsori Anastase uzwi nka hashi abaroga ko kuko bamwe mu baturanye nuyu mugabo bavuga ko nkiyo bamurakaje mu mudugudu we agakora ku cyo bita imyuka mibi yee bose bajya kuryama bugacya bacuramye .

Ndetse ngo abana bo muri ako gace bo ngo iyo baryamye bo bisanga bacuramye buri munsi ibi bikavugwa ko biterwa nuyu Rukotsori Anastase. 

Ubwo umunyamakuru wa Bigezweho tv nagera muri kano gace nganira nabaturage baturanye nuyu mugabo bambwiye ko ibivugwa kuri uyu mugabo ibyo avugwaho koko ari byo. Umwe yanatubwiye ko yigeze ku mubona kumva ya se ameze nkaho hari utuntu arimo kwikorera bityo atabaza inzego z'umutekano baraza barahosha. Undi nawe ati musaza wanjye aherutse kwitaba imana arozwe.

Abatuye muri ako gace bakaba bavuga batabaza inzego z'ubuyobozi kugira icyo bakora mu mamaguru mashya kuko bitabaye ibyo abaturage bazakomeza kubangamirwa nabantu bakorana n'imyuka mibi.

NIYONSENGA Thierry I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250798466089