Rutsiro: Umwana w'umukobwa w'imyaka 16 yarohamye mu kiyaga cya Kivu ahita ahasiga ubuzima

Apr 27, 2025 - 09:34
 0
Rutsiro: Umwana w'umukobwa w'imyaka 16 yarohamye mu kiyaga cya Kivu ahita ahasiga ubuzima

Rutsiro: Umwana w'umukobwa w'imyaka 16 yarohamye mu kiyaga cya Kivu ahita ahasiga ubuzima

Apr 27, 2025 - 09:34

Uwimbabazi Sandrine w’imyaka 16 wo mu Karere ka Rutsiro yarohamye mu Kiyaga cya Kivu arapfa. Byabereye mu Murenge wa Musasa, Akagari ka Gabiro ho mu Mudugudu wa Gitwa.

Amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye ku mugoroba wo ku wa 26 Mata 2025.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musasa, Bisengimana Janvier yabwiye IGIHE dukesha iy'inkuru ko Uwimbabazi yarohamye ubwo yari yagiye gusura bagenzi be bigana kuri G.S Murama.

Ati “Bajyanye koga mu Kivu we ahita arohama. Abo bajyanye bahise batabaza, umwe mu bari imusozi aza kubatabara, amukuramo ariko asanga yamaze gupfa.”

Gitifu Bisengimana yasabye abaturage kwirinda koga batambaye umwambaro ubarinda kurohama, avuga ko n’iyo umuntu yaba asanzwe azi koga ashobora kugira ibibazo byatuma arohama.

Umurambo wa Uwimbabazi wahise ujyanwa ku Bitaro bya Murunda gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.

BYIRINGIRO Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06