Rwamagana: Polisi yataye muri yombi abantu babiri bari batekeye kanyanga mu gishanga
Rwamagana: Polisi yataye muri yombi abantu babiri bari batekeye kanyanga mu gishanga
Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage mu Karere ka Rwamagana, yafashe abantu babiri bakurikiranyweho gukora no gukwirakwiza ikiyobyabwenge cya Kanyanga, hafatwa litiro 22 zayo bari batekeye mu gishanga na litiro 920 za melase bifashisha mu kuyikora.
Abafashwe ni umugabo ufite imyaka 44 na mugenzi we w’imyaka 37 y’amavuko, bafatiwe mu Mudugudu wa Marembo, Akagari ka Nyarukombe mu Murenge wa Muyumbu.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, yavuze ko aba bagabo babiri bafashwe nyuma y’uko umugabo n’umugore bafatanyaga na bo bari bamaze gucika.
Yagize ati “Hagendewe ku makuru abaturage bahaye Polisi ko mu gishanga giherereye mu kagari ka Nyarukombe hari abantu bahatekeye Kanyanga, hateguwe igikorwa cyo kubafata, abapolisi bakihagera bahasanze litiro 22 za Kanyanga bari bamaze kwarura, nyuma y’uko umugabo n’umugore bari bayihatekeye babikanze bakiruka bagacika, bakaba bakirimo gushakishwa.”
Yakomeje agira ati “Hakurikiyeho igikorwa cyo gusaka aho batuye muri ako kagari ka Nyarukombe, bahageze naho bahasanga litiro 920 za melase zifashishwa mu gukora Kanyanga n’abagabo babiri umwe w’imyaka 44 n’undi w’imyaka 37 bahise batabwa muri yombi.”
Bamaze gufatwa biyemereye ko basanzwe bafatanya gukora iki kiyobyabwenge cya Kanyanga n’umugabo wo muri urwo rugo ndetse n’umugore we, bari babacumbikiye, kandi ko ziriya melase bari bagiye kuzimanukana muri kiriya gishanga ngo nazo zikorwemo Kanyanga, bavuga kandi ko bari basanzwe bayiteka, hakaba hari n’imodoka zajyaga ziza mu gicuku zikayipakira.
SP Twizeyimana yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye iyi kanyanga ifatwa ikamenwa itarajyanwa gukwirakwizwa hirya no hino, aboneraho kuburira abakomeje kwijandika mu biyobyabwenge kimwe n’abakora ibindi byaha bitandukanye ko ibikorwa byo kubahiga bizakomeza ku bufatanye n’izindi nzego n’abaturage bakagezwa mu butabera.
Abafashwe bashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Muyumbu kugira ngo hakomeze iperereza, Kanyanga na melase bafatanywe bimenerwa mu ruhame, hakaba hakomeje ibikorwa byo gushakisha abatorotse.





