RWANDA:AMS igiye gukusanya miliyari 5 Frw binyuze ku isoko ry’imari
RWANDA:AMS igiye gukusanya miliyari 5 Frw binyuze ku isoko ry’imari
Ikigo nyarwanda Africa Medical Supplier Plc (AMS) cyatangaje ko kigiye gushyira ku isoko impapuro mpeshamwenda zifite agaciro ka miliyari 5 Frw, mu rwego rwo kongera ubushobozi bwacyo mu gutanga serivisi z’ubuvuzi no kwishyura bimwe mu byenda kirimo. Izi mpapuro zizatangira gucuruzwa ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda guhera tariki ya 22 Kanama 2025.
Izi mpapuro mpeshamwenda zizamara imyaka itanu, aho AMS izajya yishyura inyungu ya 13.25% buri mwaka. Inyungu izajya yishyurwa kabiri mu mwaka, buri nyuma y’amezi atandatu. Igishoro cy’abashoramari kizatangira kwishyurwa muri Gashyantare 2027, nyuma y’amezi 18.
Abashoramari bazungukira he?
Umushoramari uzashora miliyoni 1 Frw azajya ahabwa inyungu ya 66,250 Frw buri mezi atandatu, bikazakomereza kugeza muri Kanama 2030 ubwo igihe cy’izi mpapuro mpeshamwenda kizaba kirangiye. Ubusabe bwo kuzigurira buzatangira kwakirwa hagati ya tariki ya 24 Nyakanga na 7 Kanama 2025.
AMS yavuze ko amafaranga azava muri iri soko azifashishwa mu bikorwa bibiri by’ingenzi: kwagura ishoramari ndetse no kwishyura imyenda mu madolari ya Amerika.
AMS irashaka iki ku isoko?
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Umuyobozi Mukuru wa AMS akaba n’uwatangije iki kigo, Fabrice Shema Ngoga, yavuze ko intego nyamukuru ari ukongera ubushobozi bw’ikigo mu gutanga serivisi z’ubuvuzi zihendutse kandi zigezweho. Ubu buryo buduhuza n’abashoramari dusangiye icyerekezo. Turashaka ko buri Munyarwanda agira uburenganzira bungana ku buvuzi bufite ireme,” — Fabrice Shema Ngoga.
CMA (Urwego rw’igihugu rushinzwe Isoko ry’Imari n’Imigabane) rwamaze gutanga uburenganzira kuri AMS bwo gushyira izi mpapuro mpeshamwenda ku isoko.
AMS mu mibare: Ihagaze ite mu bukungu?
AMS ni kimwe mu bigo bikomeye mu Rwanda bitanga ibikoresho byo kwa muganga, imiti, ibikoresho byo gupima indwara zitandura n’ibindi bikoresho bifasha amavuriro n’ibigo nderabuzima. Kuva mu 2020 kugeza mu 2024, AMS yinjiye asaga miliyari 45 Frw, naho mu mwaka ushize gusa yinjije 18.5 miliyari Frw harimo inyungu ya miliyoni 681 Frw.
Kugeza ubu, AMS ikorana n’abakiliya barenga 400 mu Rwanda, kandi imaze gutera intambwe igana mu bindi bihugu nka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Congo Brazzaville.
Imishinga n’intego za vuba
AMS imaze gusinya amasezerano y’amasoko afite agaciro ka miliyari 13 Frw mu bihugu by’ibituranyi. Mu Rwanda, imaze gutsindira amasoko ya Leta agera kuri miliyari 17.4 Frw, ndetse irifuza kuzinjiza nibura miliyari 2 Frw mu bigo byigenga n’imiryango itegamiye kuri Leta.
Ikigo kiri no kwitegura kwinjira ku masoko mashya nka Guinea Conakry na Centrafrique, aho giteganya kugeza serivisi z’ubuvuzi n’ibikoresho byayo mu rwego rwo gutanga umusanzu mu guhangana n’indwara zitandura nk’indwara z’umutima, diyabete, indwara z’ubuhumekero n’iz’impyiko.
Yanditswe na Henriette UWAMAHIRWE





