Zaria Court: Igisubizo gishya cya Masai Ujiri ku iterambere rya siporo n’umuco i Kigali

Jul 26, 2025 - 05:01
 0
Zaria Court: Igisubizo gishya cya Masai Ujiri ku iterambere rya siporo n’umuco i Kigali

Zaria Court: Igisubizo gishya cya Masai Ujiri ku iterambere rya siporo n’umuco i Kigali

Jul 26, 2025 - 05:01

Inshuti y’u Rwanda, by’umwihariko inshuti ya Perezida Kagame, Masai Ujiri, ni izina ritakiri rishya mu matwi ya benshi mu Banyarwanda, bitewe n’ibikorwa amaze gukora bigamije guteza imbere ubukungu bw’igihugu n’imikino by’umwihariko uwa Basketball.

Nyuma yo kugaragaza ubushake bwo kubaka ibikorwaremezo bigamije guteza imbere igihugu, muri Nyakanga 2021, Leta y’u Rwanda yahaye Masai Ujiri ubutaka bungana na hegitari 2,4, buherereye mu Mudugudu wa Amahoro, Akagari ka Rukiri II, Umurenge wa Remera, Akarere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali.

Ni ubutaka yahawe ku mpamvu zihariye z’inyungu z’igihugu zigamije kwihutisha iterambere.

Iteka rya Perezida ryemeza itangwa ry’ubu butaka ryasohotse mu igazeti ya leta ku wa 19 Nyakanga 2021, nyuma y’aho bisabwe na Minisitiri w’Ibidukikije ndetse Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 12 Kamena 2021 ikabyemeza.

Nk’umuntu wari ufite ubushake, akimara guhabwa ubwo butaka ntiyatindijemo, ahubwo yahise atangira umushinga wo kubaka Zaria Court Kigali.

“Zaria Court”, bikomoka ku gace ka Zaria muri Nigeria, ahakuriye uyu mushoramari Masai Ujiri, ufite n’ubwenegihugu bwa Canada, wamenyekanye cyane muri Shampiyona ya Basketball muri Amerika (NBA) akaba yaranabaye Perezida wa Toronto Raptors.

Iki gikorwaremezo, Zaria Court Kigali, cyagenewe ibikorwa bya siporo, umuco n’imyidagaduro yamaze kuzura itwaye miliyoni 25$ [asaga miliyari 36 Frw] ndetse haritegurwa kuyitaha ku mugaragaro.

Ni inyubako igizwe n’ibice bitandukanye birimo hoteli ifite ibyumba 80, za restaurants, aho gufatira amafunguro n’ibinyobwa hejuru ku gisenge, gym, aho gukorera na studio y’ibiganiro.

Hari kandi ikibuga kiberamo imikino itandukanye, iserukiramuco, ibitaramo, isoko n’ibindi bikorwa. Irimo kandi iguriro rinini rizafasha abayituriye kubona ibyo bakeneye, kimwe n’abashyitsi.

Imirimo yo kubaka Zaria Court Kigali yatangijwe muri Kanama 2023 na Perezida Paul Kagame na Masai Ujiri.

Che Rupari, Umuyobozi ushinzwe isura y’ikigo n’ibikorwa bya Zaria Court Rwanda, aherutse gutangaza ko iki gikorwaremezo gishya, ari imberabyose ya Siporo, kwakira abantu, umuco ndetse n’ibirori cyangwa imyidagaduro.

Yagize ati "Ni hamwe mu hantu hashya muri aka gace, aho dufite ibibuga bitandukanye, birimo iby’umupira w’amaguru, Basketball, ahabera ibirori, hoteli...igitekerezo kuri twe ngwino ukine kandi ugumane natwe."

Yavuze kandi ko bafite "Ahantu mberabyombi hashobora kwakira abantu benshi, kuko abantu barenga 5000 bashobora guhurira hano. Akabari ka siporo gashobora kwakira abarenga 200 cyangwa 300 bicaye neza, ikibuga cya Basketball, ari ho hantu mberabyombi, hashobora kwakira na ho abantu benshi cyane bashoboka."

Rupari yavuze ko kujya muri Zaria Court, umuntu aba agiye ahantu ashobora kubonera ibintu byinshi icyarimwe, yaba gukina Basketball cyangwa umupira w’amaguru, kureba umupira mu kabari, kuruhuka, ndetse ko n’unaniwe, hoteli yabo ifite aho ushobora kuruhukira.

Rero ni ahantu hashobora kwakira ibirori byinshi bitandukanye. Niba ushaka kwakira ibirori by’abantu 1000 dufite umwanya wabyo, niba ari iby’abantu 20, tugufitiye ahantu, niba muri abantu benshi, tubafitiye umwanya. Rero turi ahantu mberabyombi, hashobora kwakira ibirori ibyo ari byo byose."

"Nk’uko mubizi iki gikorwa cyuzuye gitwaye asaga miliyoni 25$ ashobora no kwiyongera."

Yavuze ko muri rusange siporo ihuza abantu, bityo ko binyuze mu bibuga bya Baskteball n’umupira w’amaguru, urubyiruko rushobora kuhahurira rugasabana, rugasangira, rukanategura imishinga ishobora kuruteza imbere.

Ati "Twashakaga ahantu urubyiruko rushobora kuza rugahurira, rukaganira, rugakorana, ahantu hahuriza rimwe kwakira abantu, ibiryo, siporo n’imyidagaduro, kugira ngo birusheho gusembura ibitekerezo byo guhanga ibishya."

Yagarutse ku nyungu bateganya mu buryo bw’amafaranga, avuga ko nk’ibindi bikorwa byose bigamije inyungu, ariko ko atari cyo cy’ibanze, ko bagamije ahanini gufasha urubyiruko gutyaza ibitekerezo byarwo mu buhanzi, siporo n’ahandi.

Ati "Amafaranga [igikorwa cyatwaye] yo twizera ko azageraho akatugarukira mu gihe runaka, kuba dufite iki gikorwa, amafaranga tuzayakorera, gusa icy’ingenzi ni ahantu abantu bashobora gusabanira, urubyiruko rwa Afurika rushobora guhurira rukaganirira."

Yavuze ko mu kubaka iyi nyubako, abarenga 700 bari bafitemo akazi gahoraho, aho 30% muri bo bari abagore, hari kandi abarenga 3000 bari bafitemo ibiraka. Amafaranga agera kuri miliyari 1 Frw yagiye muri abo bakozi, yagize uruhare mu bukungu bw’igihugu.

Yaragaragaje ko aho imirimo yo kubaka irangiriye, hari abarenga 300 bazabonamo akazi gahoraho, mu bikorwa bitandukanye bikorerwa muri icyo gikorwa remezo.

Kuri iyi nyubako kandi hari igice cy’ahahoze Hotel Amahoro mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ahabaga bamwe mu bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye barimo Gen Romeo Dallaire.

Rupari yavuze ko 90% y’ibyubatse iyi nyubako ari ibikoresho byo mu Rwanda, 10% gusa ari byo byavuye hanze y’u Rwanda, avuga ko uwo na wo ari umwihariko mwiza w’iki gikorwaremezo.

Yanditswe na Henriette UWAMAHIRWE