Sabin wa Isimbi yishyuriye ishuri Sabrina umwaka wose
Sabin wa Isimbi yishyuriye ishuri Sabrina umwaka wose
Umunyamakuru Sabin wa Isimbi yishyuriye umwaka wose w'amashuri umukobwa witwa Sabrin.
Nyuma yo kumva ubuzima butoroshye uyu mukobwa yakuriyemo ndetse n'uburyo yagowe no kwakira abantu babana mu buzima bwe bwa buri munsi cyane ku ishuri aho yiga byakoze ku mutima umunyamakuru Sabin amukorera igikorwa gikomeye.
Ibi byabaye mu kiganiro uyu mukobwa witwa Sabrin usanzwe afitanye umubano na kagarara nawe uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga mu bikorwa bitandukanye birimo Imikino y'ingufu,Filime n'ibiganiro bitandukanye aha bakaba baganiraga ku buzima bwabo mu minsi yo ha Mbere bataramenyekana.
Ubwo uyu Sabrina yavugaga Inkuru y'ubuzima bwe ku rugendo rwe kuva mu bwana kugera uyu munsi Sabin akumva ko atorohewe no kubona ibyo gakeneraga mu buzima bwa buri munsi yahise amuha ubufasha bwo kumwishyurira ibihembwe bitatu ku ishuri abicishije kuri Telefone mu kiganiro.
Sabin asanzwe afite ibikorwa byiza akorera abantu batandukanye haba mu kubakorera ubuvugizi mu bamukurikira,rubanda ndetse n'inzego zitandukanye biri mu bimushyira mu banyamakuru beza mu Rwanda kubera akamaro afitiye abantu.
Bamwe mubo Sabin yafashije harimo abo yatabarije bagafashwa kubona ubutabazi bw'ubuzima,abo yafashije kubona imirimo ndetse nawe ubwe hari abandi yagiye yifashiriza ku ruhande rwe.






